RDF Igomba Kuzirikana Akamaro K’Ikinyarwanda- Gen Muganga

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Gen Mubarakh Muganga

Yaba Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame, yaba n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga, basaba ingabo kuzirikana akamaro k’Ikinyarwanda mu baturage no mu mikorere yazo by’umwihariko.

Perezida Paul Kagame ubwo yarangiza itorero ry’Indangamirwa mu kiciro cya 16 giherutse gukorera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro muri Gatsibo yasabye urubyiruko kutavangira Ikinyarwanda ahubwo bakakivuga mu mwimerere wacyo.

Yabivuze agitangira ijambo asaba Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana kuzagenera amahugurwa y’Ikinyarwanda inzego z’umutekano zirimo RDF na Polisi y’u Rwanda.

Ati: “… Ikinyarwanda usibye mwebwe, hari n’abakuru batakizi kuko hari n’abantu bakuru mukirusha…Ariko amahirwe yanyu ni uko mwebwe muracyari bato, mushatse gufata mufata vuba. Muzabashyirireho porogaramu rwose bajya bakurikirana bari no hanze… Mujye mwigisha Ikinyarwanda no muri Forces zacu…IGP n’abandi…indimi zivugwa, ushaka kubigoreka nka bandi bakunda vibes[ibigezweho] icyo ni ikindi kibazo…”

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ubwo yakiraga abandi basirikare binjiye muri RDF mu minsi mike ishize, yababwiye ko kuvuga neza Ikinyarwanda biri mu byo Umugaba w’ikirenga ashaka.

Kuri General Muganga, impanuro Perezida Kagame atanze ziba ari ihame n’itegeko RDF iba igomba gukurikiza nta kintu na kimwe iciye ku ruhande.

Ati: “ Mu mpanuro rero yatanze, icyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika avuze twe tugifata nk’ihame, nk’itegeko, tukubahiriza izo mpanuro nta na kimwe dukuyemo.”

Yabwiye abo basirikare ko muzi izo mpanuro yahaye urubyiruko yari yasanze i Gabiro ku italiki 27, Nyakanga(7) yazibwiye ko Ikinyarwanda gikwiye kubahwa kikavugwa neza.

General Mubarakh Muganga yanababwiye ko indi mpanuro Perezida Kagame yahaye ingabo z’u Rwanda ari ukuba umwe, zikunga ubumwe, anababwira ko bafite amabwiriza yo kurasa badahusha.

Ati: “ Yadusabye ko tugomba guhora twiteguye dufite intambwe imwe cyangwa ebyiri dusumbya abanzi bacu cyangwa abandi batwigimba. Kurasa umwanzi tudahusha, tukirinda umurengwe n’amacakubiri.”

Mu biganiro ajya aha abasirikare barangiza amasomo cyangwa indi myitozo, General Muganga ababwira ko RDF ibereyeho kurengera Abanyarwanda, abasirikare bakaba biteguye gutanga ikiguzi cy’amaraso barengera Abanyarwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *