Israel Ikomeje Kwigarurira Ubutaka Bwa Lebanon

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Zikomeje urugendo rwo kwigarurira ibice byinshi bya Lebanon. Ifoto@The Jerusalem Post

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyafashe ingoro iri mu za kera zubatswe muri Lebanon yitwa Beaufort Castle, ndetse abasirikare b’i Yeruzalemu bakavuga ko hari umunara w’abarinzi ukomeye wo muri ako gace bafashe.

Ni igice gihereye mu Majyepfo ya Lebanon, Israel ikavuga ko izakomeza kugaba ibitero mu bice byose izi neza ko biherereyemo abarwanyi ba Hezbollah.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyongeye gusaba abaturage bose batuye mu Majyepfo y’uruzi rwa Zahrani River guhita bava muri ako gace.

Umuvugizi wa IDF yavuze ati: “Umuntu wese uri hafi y’abarwanyi ba Hezbollah, ibikorwaremezo byayo cyangwa ibikoresho byayo bya gisirikare, ari gushyira ubuzima bwe mu kaga.”

Iri tangazo ryasohotse nyuma gato y’uko igisirikare cya Israel cyemeje ko cyafashe Beaufort Castle, ahantu hafatwa nk’ingenzi cyane kuko hubatse ku musozi muremure ureba uruzi rwa Litani River.

Uko umunsi ushira indi igataha, ni uko intambara ya Israel na Hezbollah ikara.

Iri tangazo ryo kwimuka ni irya kabiri mu minsi mike ishize, aho Israel yasabye abaturage bose batuye munsi y’uruzi rwa Zahrani kuva mu byabo.

Umuvugizi wa IDF yavuze ko umubare munini w’ingabo za Israel ziri ku butaka ziri muri icyo gikorwa, kandi ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwagurirwa no mu tundi duce.

Ibi birerekana ko ingabo za Israel zikomeje kwinjira imbere cyane muri Lebanon.

Muri ako gace, Israel yemeje ko yafashe kimwe mu bice by’ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare, ari cyo Beaufort Castle.

Iki gihome cyubatswe n’abarwanyi b’Abakirisitu b’Abanyaburayi bazwi nka Crusaders hashize imyaka hafi 900, kikaba giherereye ku rutare rurerure rureba uruzi rwa Litani.

Mu mateka yacyo, cyagiye gihanganirwa n’impande zitandukanye zishaka kukigarurora inshuro nyinshi.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yishimiye ifatwa ry’iki gihome yibutsa urugamba ingabo za Israel zaharwaniye mu myaka 44 ishize.

Yavuze ko Brigade ya Golani, ari yo yari yarafashe icyo gihome icyo gihe, no ubu ikaba yongeye kuhagera ikahazamura ibendera rya Israel.

Ku ruhande rwa Israel, iyi ni intsinzi ikomeye haba mu rwego rw’ibimenyetso by’amateka ndetse no mu rwego rwa gisirikare.

Ku ruhande rwa Lebanon, ni kimwe mu bimenyetso by’amateka igihugu gitakaje mu minsi ya vuba, mu gihe umujyi wa Nabatieh uri mu Majyaruguru gato y’ako gace na wo ugenda uba intego y’ibitero bya IDF.

Katz yavuze ko kugenzura iki gihome n’umusozi cyubatseho ari intambwe ikomeye mu kurinda abaturage ba Israel batuye hafi y’umupaka.

Israel ivuga ko yakajije ibitero kuri Hezbollah nyuma y’uko uyu mutwe ushyigikiwe na Iran wongereye ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile ku ngabo za Israel ziri muri Lebanon ndetse no ku baturage bo hakurya y’umupaka.

Igisirikare cya Israel cyemeje ko undi musirikare wacyo yapfuye muri iyi mirwano, ndetse amashuri yo mu duce twegereye umupaka yafunzwe ku Cyumweru mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano.

Ku wa Gatandatu, Hezbollah yarashe ibisasu bigera kuri 25 byerekeza muri ako gace, bituma abanyapolitiki bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel basaba Guverinoma gukora byinshi kugira ngo irinde abaturage.

Muri Lebanon, Minisitiri w’Intebe Nawaf Salam yavuze ijambo ryaciye kuri televiziyo, ashinja Israel gukoresha uburyo bwo kurimbura ibikorwa remezo n’ibihingwa ndetse no guhanira hamwe abaturage bose bo mu Majyepfo y’igihugu.

Nubwo bimeze bityo, icyiciro cya kane cy’ibiganiro hagati ya Israel na Lebanon giteganyijwe kubera i Washington muri iki cyumweru.

Salam yavuze ko ibyo biganiro ari byo byonyine bishobora kuvana Lebanon muri iyi ntambara, gusa umutwe wa Hezbollah nturi muri ibyo biganiro.

Nk’uko bisanzwe, Guverinoma n’ingabo za Lebanon bikomeje kurebera gusa mu gihe intambara hagati ya Israel na Hezbollah ikomeje gufata indi ntera.

Kuva iyi mirwano yongera kubura muri Werurwe, 2026 nyuma y’uko Hezbollah irashe roketi yihimura ku iyicwa ry’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, ubuyobozi bwa Lebanon buvuga ko abantu barenga 3,300 bamaze kwicwa, mu gihe Israel yo ivuga ko abasirikare bayo 25 ari bo bamaze gupfa muri iyo ntambara.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *