Umukino wa mbere yakinnye mu yindi iri imbere y’irushanwa CECAFA Kagame Cup 2026, Rayon Sport yatsinze KVZ yo muri Zanzibar ibitego bibiri ku busa, iba itangiye neza ugereranyije na APR FC iherutse gutsindwa ibitego bitanu ku busa.
Gor Mahia niyo yatsindiye APR FC kuri Stade Amahoro mu mukino wo gufungura iri rushanwa wari wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame utera inkunga iri rushanwa.
Umukino wa Rayon Sport na KVZ wari ushyushye wose uko wakabaye.
Igice cya mbere cyaranzwe n’amacenga menshi agamije gutsinda yakinwe n’abakina basatira ba Rayon ariko kirangira nta gitego bashoboye kwinjiza.
Uretse abafana ba Rayon Sports bakabakaba 20,000, hari n’abandi bake ba KVZ biyongera ku bayobozi barimo uwa CECAFA, Paulo Weldehaimanot, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abandi…bose bari baje kureba niba Rayon ishobora kuronkera aho mukeba wayo APR FC yaburiye.
Kandi rero ibyo niko byagenze!
Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, abakinnyi ba Rayon Sport bagarutse biyemeje intsinzi nyuma yo kuyiruhira mu gice cya mbere ntibayibone.
Francis Haringingo utoza Rayon yakuyemo Boris amusimbuza Iradukunda Elie Tatu, uyu kandi yaje kumwereka ko atibeshye muri izo mpinduka.
Mu minota mike yakurikiyeho, ni ukuvuga uwa 56, Haringingo yakuyemo umukinnyi usatira witwa Mubarak amusimbuza Junior Kameni.
Bombi rero bahise batangiza imikinire yo ku rundi rwego, batangira gusatira baca ku ruhande rw’iburyo Elie Tatou yakinagaho kenshi yunganiwe na Emmanuel bita Kabange.
Ku munota wa 71, Iradukunda Elie Tatou yakorewe ikosa ari aho bita ‘mu rubuga rw’amahina’, umusifuzi aba atanze penaliti kuko nta Kundi byari bugende.
Igitego kandi cyahise kinjira, urwamo rw’ibyishimo by’abakinnyi ba Rayon ruba rurerure.
Umurindi wabo wongerereye abakinnyi ba Rayon imbaraga ngo batsinde byinshi gusa bagakomwa imbere n’umunyezamu ukomeye w’ikipe bari bahanganye.
Ku munota wa 77, Antonio Atisso yaje gusimbuzwa Muhoza Daniel, kandi niwe watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 81.
Muhoza Daniel w’imyaka 18 akina muri Rayon nyuma yo kuva muri Étoile de l’Est.
Rayon Sports yakomeje kwitwara neza kugeza ubwo umukino warangiraga itsinze ibitego bibiri ku busa bw’iyo bari bahanganye.
Kugeza ubu Rayon inganya ibitego na Al Hilal Sports Club nyuma y’uko nayo itsinze Tusker FC ibitego bibiri ku busa, icyakora iyi niyo iyoboye itsinda C kuko inyunguti ibanza mu izina ryayo ari A.
Rayon Sports izongera gukina ku wa Gatatu itariki 29 Nyakanga(7) 2026 ikina na Tusker FC, saa Kumi n’ebyiri, umukino ukazabera Kigali Pélé Stadium.
Mbere y’uyu mukino hazaba habaye undi wa Al Hilal SC na KVZ FC uzaba saa cyenda z’igicamunsi.

