Minisitiri Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amaahanga yavuze ko hari intambwe iri guterwa igomba guhuza u Rwanda na Amerika mu bundi bufatanye noneho bushingiye no kuri NASA.
Ikigo The National Aeronautics and Space Administration (NASA) ni ikigo kigenga gishinzwe kwiga imiterere y’isanzure n’ibirihereyemo.
Imikoranire iteganywa gushyirwamo imbaraga hagati ya Kigali na Washington binyuze muri NASA izashingira ahanini ku masezerano yiswe ‘Artemis Accords’, ibiganiro byo kuyanoza bikaba bikomeje.
Olivier Patrick Nduhungirehe ati: “ Nk’umunyamuryango mu basinye amasezerano ya Artemis Accords, u Rwanda rushishikariye gushaka inzira zifatika zo gukorana na NASA ndetse rwizeye kugaragaza imishinga ihuriweho yungura impande zombi yazagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi, kubaka ubushobozi n’iterambere ry’ubukungu.”
Artemis Accords ni amasezeramo arimo amahame ibihugu bihuriyeho kugira ngo bikore ubuvumbuzi mu isanzure.

U Rwanda rwayashyizeho umukono kugira ngo igihe ruzabonera ubushobozi bwo kujya mu isanzure rutazasanga hari ibyangijwe n’ibihugu byayitabiriye mbere.
Ingingo zayo zihuza abo bose bumva akamaro ko gukoresha ubushakashatsi mu kumenya isanzure no gukurikiza amategeko agenga uko ibyo byakorwa.
U Rwanda rwemera ko rugomba gufatanya n’abandi kugira ngo iryo sanzure, ukwezi, imibumbe n’imuri ziyigaragiye bibungabungwe narwo rubigizemo uruhare.
Aho ruyashyiriyeho umukono, rwahise rwemererwa kujya rwitabira inama za politiki cyangwa iza tekiniki ziga ku isanzure kandi umunsi rwabonye ubushobozi bwo kujya mu isanzure ruzabikora nta nkomyi.

Mbere yo kureba ibindi u Rwanda rwishimira gukoranamo na Amerika, tubanze tumenye ko izina Artemis ryahoze ari iry’ikigirwamana cyo mu Bugereki bwa kera.
Cyari ikigirwamana cy’igitsina-gore cyari gishinzwe kwita ku bahigi ngo batahane umuhigo, kigashingwa kwita ku nyamaswa z’agasozi, ibimera, uburumbuke bw’ababyeyi ndetse n’ubusugi.
Artemis yari umukobwa w’ikigirwamana gikuru muri byose by’u Bugereki bw’icyo gihe kitwaga Zeus na Nyina witwaga Leto.

Mu bitekerezo by’Abagereki bo hambere cyane, buri kintu cy’ingirakamaro mu mibereho y’abantu cyari gifite ikigirwamana( ariko bo bakitaga Imana) kigishinzwe.
Ibi kandi ni ko byari bimeze no mu Baromani kuko ikigirwamana cyari gifite inshingano nk’iza Artemis muri Roma ya kera kitwaga Diane.
Nduhungirehe kandi avuga ko imikoranire hagati ya Kigali na Washington iri no mu rwego rw’ubuzima, ikoranabuhanga, uburezi no mu ishoramari.
Yitwa ‘Strategic Bilateral Dialogue’.
Minisitiri Nduhungirehe yunzemo ati: “Dukomeje kwagura ubufatanye mu nzego zizagena ahazaza by’umwihariko mu mabuye y’agaciro y’ingenzi, ikoranabuhanga rigezweho, ingufu za nucléaire mu buryo bugamije amahoro n’iterambere ry’abaturage.”
Yanavuze ko igihugu cye cyishimiye amasezerano y’ubufatanye cyagiranye na Amerika mu by’ingufu za nucléaire.
Ku italiki 21 Gicurasi(5) 2026 nibwo ayo masezerano yasinyiwe mu nama mpuzamahanga yiswe NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa).
Arimo ingingo zishingiye ku guha ubumenyi abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika iby’ingufu za nucléaire, gutera inkunga ibikorwa bijyanye n’imishinga ya nucléaire n’izindi ngingo.
U Rwanda kandi rwishimira ko ishoramari ry’Abanyamerika rikomeje kwagurwa mu Rwanda.
Urugero ni ubufatanye bw’Ikigo cya Trinity Metals n’ibigo byo muri Amerika bwatumye hoherezwa amabuye y’agaciro y’u Rwanda ya Wolfram muri iki gihugu.
Amerika yashimiwe kandi gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima no kwirinda ibyorezo no kwitegura uburyo rwahangana na byo mu gihe byaba byageze mu Rwanda.
Ikoranabuhanga na ryo ntiryasigaye kuko u Rwanda rwungukiye ku bishya byahanzwe na Amerika muri uru rwego, urugero rukaba Zipline ikoresha drones mu bikorwa bya gisivile byo kwita ku buvuzi n’ibindi.
Mu minsi ishize, rwashyize umukono ku masezerano yo kwagura ibikorwa bya Zipline, bijyanye n’umurongo w’ishoramari rya miliyoni $ 150 Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse guha Zipline.
Nyuma y’ibi, umuyobozi wa Zipline mu Rwanda witwa Kayitana Pierre yabwiye Taarifa Rwanda ko iki kigo kizakoresha ayo cyahawe mu kugeza serivisi zacyo mu bindi bice bya kure byo mu Ntara y’Uburengerazuba.
Abasomyi bibuke ko muri iki gihe Abanyamerika muri rusange bari kwizihiza imyaka 250 bamaze bitagengwa n’Abongereza.
Kuva iki gihugu cyahangwa mu mwaka wa 1789 kugeza ubu, kimaze kuyoborwa n’abagabo 45 ariko umwe yakiyoboye kabiri ari we Donald Trump ukiyobora muri iki gihe.
Ubwo cyatangiraga kwigenga, umusaruro mbumbe wacyo wari miliyoni $200, ubu ni miliyari $30,000, ibintu bikigira igihugu cya mbere gikize ku isi mu gihe u Bushinwa bugikurikira bufite umusaruro mbumbe uri hafi kuba miliyari $20,000.

