Amafoto: Uko Indahangarwa Za Green Hills Zishimiye Kurangiza Amasomo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Mu mpera z’Icyumweru gishize, muri Kigali Convention Center habereye ibirori byo kwishimira ko abigaga muri  Green Hills Academy barangije amasomo yabo. Madamu Jeanette Kagame niwe wari umushyitsi mukuru.

Faustin Mbundu ubwo yakiraga Madamu Jeannette Kagame wari uje muri ibi birori.

Abanyeshuri 120 nibo barangije ayo masomo y’umwaka w’amashuri wa 2026 bigaga mu ishuri riri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Imbyino gakondo nyarwanda, kuganira na bakuru ndetse na barumuna babo, kugirwa inama z’uko bazitwara mu yandi masomo abategereje no mu mibereho isanzwe…biri mubyaranze ibi birori.

Dr. Daniel Hollinger uyobora iri shuri yabwiye aba banyeshuri ko intsinzi yabo itareberwa ku byo bagezeho ubwabo ahubwo ko ari ku kamaro ibyo bize bifitiye cyangwa bizagirira abandi.

Ati: “Intsinzi yanyu ireberwa cyane ku kamaro mwagiriye abandi, kandi mufite byinshi mwamariye abandi, kugira isi nziza ahantu heza kurushaho, imishinga yanyu ifitiye abandi akamaro no kureba uko mukemura ibibazo. Nizeye ko muzabikomeza.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iri shuri Faustin Mbundu  yashimiye Madamu Jeannette Kagame, wagize uruhare runini mu gushinga GHA, kuko rwatumye riba ishuri rihambaye.

Mbundu ati: “Mfite ibyifuzo bike kuri aba banyeshuri bacu bateye indi ntabwe mu buzima. Ndabifuriza ko uyu munsi wababera isoko y’imbaraga n’umuhati, ukabatera imbaraga zo guharanira gutsinda mu byo mukora byose. Muzere imbuto z’umurimo mwashyizemo imbaraga. Uyu munsi ujye ubibutsa ko gukora cyane bihora bihemberwa.”

Amafoto yerekana uko uyu muhango wagenze:

Kwiga biravuna, kurangiza amasomo bikaruhura.
Bazi no kubyina by’umuco nyarwanda.
Bitegereza uko bagenzi babo bahamiriza
Madamu Jeannette Kagame akata umugati wo kwishimana n’aba banyeshuri.
Bishimiye ko barangije amasomo yabo kandi biteguye gukomereza mu kindi cyiciro.
Intore z’abana b’u Rwanda.
Iri shuri riri mu mashuri yisumbuye akomeye kurusha andi mu Rwanda.
Ababyeyi bari baherekeje abana babo.
Mubyo biga harimo n’umuziki
Amb. Valentine Rugwabiza nawe yari ahari.
Madame Jeannette Kagame ari kumwe na Tesi Rusagara wo muri MINECOFIN.
Abanyeshuri 120 nibo barangije aya masomo.

Amafoto@ Imbuto Foundation.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *