Polisi Yafashe Abanya Sudani Bakorera Abanyarwanda Urugomo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Moto barayimenaguye.

MUSANZE: Mu minsi ishize Polisi yataye muri yombi abanyamahanga umunani bakekwaho gukorera abamotari urugomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police( CIP) Ngirabakunzi Ignace yabwiye Taarifa Rwanda ko abafashwe ari abagabo umunani, kandi ko bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ati: “…Bazafatirwa ibihano uko amategeko abiteganya, birimo no kuba basubizwa iwabo. Nta na rimwe uwo ariwe wese ukora urugomo, azihanganirwa.”

CIP Ngirabakunzi Ignace, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umuntu wageze aho urwo rugomo rwabereye, avuga ko umwe muri abo banyamahanga( twamenye ko ari abo muri Sudani) yanze kwishyura motari ahubwo afatanya na bagenzi be kumukubita.

Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki 06, Kamena, 2026 bibera hafi ya Kaminuza ya INES ahari amacumbi y’iyi Kaminuza.

Ubwo motari yishyuzaga uwo muntu, undi ntiyabyakiriye neza ahubwo yamukoreye urugomo.

Videwo twahawe n’uwabibonye igaragaza abantu batera abandi amabuye cyangwa ibindi bintu k’uburyo busa n’aho batumanyeho.

Moto yayiteye umugeri
Mu ibara ritukura harimo umuhoro yari afite. Hari n’amakuru avuga ko hari uwari ufite icumu.
Byabereye hafi y’ahitwa Isange Paradise Resort iri mu ntera y’iminota ine ngo ugere kuri INES.

Hari n’aho bigaragaza umwe muri abo banyeshuri atera ibuye moto mu gihe mugenzi we yasimbukaga akayitera umugeri igahirima.

Mbere y’uko iyi videwo irangira, hagaragaramo umusore wambaye imyenda yirabura afite umuhoro agenda asanga bagenzi be bari bavuye kwangiza ya moto.

Nyuma yo kumenya ko ari abo muri Sudani, Taarifa Rwanda yashatse kumenya icyo Ambasade y’iki gihugu ivuga kuri iyi myitwarire ariko ntacyo twabwiwe mu buryo butaziguye.

Icyakora mu kiganiro Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda Dafalla Musa yigeze guha itangazamakuru mu Ugushyingo, 2025, yavuze ko abanyeshuri bo mu gihugu cye bitwara nabi mu Rwanda ari bake ugeranyije n’uko abaturage b’aho babanye n’Abanyarwanda.

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda Dafalla Musa.

Yavuze kandi ko iyo bigaragaye ko abo bantu bananiranye, bafatirwa ibyemezo birimo no kubacyura iwabo.

Ubwo yatangaga iki kiganiro, yavuze ko mu Rwanda haba abanya Sudani 6,000 kandi ko igihugu cye cyahashoye Miliyoni $20.

Abakurikiranyweho ruriya rugomo, bashyikirijwe RIB  station ya Muhoza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *