Ni Ibiki Ndayishimiye Yaganiriye Na Tshisekedi?

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Itangamakuru rya DRC ryanditse ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wasuye Tshisekedi kuri uyu wa Mbere baganiriye ku mikoranire mu guhangana n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC no guhangana na Ebola.

Ikinyamakuru Le Potentiel cyanditse kuri uyu wa Kabiri ko “Ebola n’umutekano wo mu karere ari byo Tshisekedi na Ndayishimiye batinzeho.

Cyatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi bahuye kugira ngo bahuze ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC no kwiyongera kwa Ebola.

Ku makuru nk’aya, urubuga 7sur7.cd rwanditse ko nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu guhangana na Ebola, hari amakipe y’ubuvuzi akomeje gukora iperereza no gukurikirana uko indwara ikwirakwira mu duce twibasiwe.

Infos 27 yo yatangaje ko Perezida Ndayishimiye yakoze uru rugendo mu gihe cyihariye ku rwego rw’Akarere.

Uretse kuba ari Perezida w’u Burundi, ni nawe uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka wa 2026, ikintu cyongerera uburemere uru ruzinduko.

U Burundi bumaze igihe bukorana na DRC mu kurwanya AFC/M23, umutwe w’abaturage ba DRC uvuga ko urwana uharanira uburenganzira nk’ubw’abandi batuye iki gihugu.

Ibihugu byombi kandi bukorana na FDLR, umutwe ugizwe n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashaka kuzagaruka kwica Abanyarwanda.

Ingabo z’u Burundi zifatanya n’ubuyobozi bwa Congo mu kurwanya AFC/M23, ubutegetsi bwa DRC bugahemba u Burundi amadolari.

Hagati aho, ikigo Agence Congolaise de Presse, gitangaza ko kuri uyu wa Kabiri hari ubutumwa Ndayishimiye ari butange buza gutanga ishusho rusange y’imiterere y’ubuzima no kurwanya Ebola.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *