Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeje ko Itegeko Nshinga rirengera uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’Amerika ku muntu wese uvukiye k’ubutaka bw’icyo gihugu rifite ishingiro, bityo ko icyifuzo cya Trump cyo kubitesha agaciro kitemewe.
Ubusanzwe umuntu wese uvukiye muri Amerika ahita aba Umunyamerika ufite uburenganzira bugenewe abandi bose.
Icyemezo cy’urukiko, cyanditswe n’Umucamanza Mukuru John Roberts, cyatesheje agaciro iteka Perezida (Executive Order) Trump yari yashyizeho ku munsi wa mbere wa manda ye ya kabiri.
Ryamburaga ubwenegihugu abana bavukiye muri Amerika, ariko ababyeyi babo bakaba ari abimukira badafite ibyangombwa cyangwa abantu bari muri Amerika ku mpushya z’igihe gito zo kwiga, gukora cyangwa gusura.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri italiki 30, Kamena, 2026, kibaye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka, bikerekana ko uru rukiko rukomeje kutemerera Trump gukoresha nabi ububasha bwe ngo abangamire uburenganzira bw’Abanyamerika.
Muri Gashyantare, 2026, uru rukiko rwari rwamaze gutesha agaciro imisoro minini Trump yari yarashyize ku bicuruzwa byinjizwaga muri Amerika biturutse hirya no hino ku isi.
Abacamanza batanu ari bo John Roberts, Amy Coney Barrett, hamwe n’abandi batatu bazwiho kugira ibitekerezo byigenga (liberals), bemeye ko Itegeko Nshinga ryemerera umuntu wese uvukiye muri Amerika kugira ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Umucamanza Brett Kavanaugh ntiyemeranyije n’uko Itegeko Nshinga ribivuga muri ubwo buryo, ariko yavuze ko iteka rya Trump ridakurikije amategeko ya Leta, bityo rikaba ridafite agaciro.
Mu mwanzuro we, Roberts yanze igitekerezo cyavugaga ko ubwenegihugu bw’Amerika bugomba guhabwa gusa abana b’ababyeyi bafite ubuturo buhoraho (domicile) muri Amerika kandi b’indahemuka.
Yanditse ati: “Iyo Inteko Ishinga Amategeko iba yarashakaga ko ubwenegihugu bw’Amerika buhabwa gusa abana b’abantu bafite ubuturo buhoraho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba yarabivuze mu buryo bugaragara mu ngingo ivuga ku bwenegihugu.”
Politico yanditse ko Trump yari amaze igihe yitegura gutsindwa muri uru rubanza.
Muri Mata yafashe icyemezo kidasanzwe cyo kujya kumva iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ikirenga, bikaba ari bwo bwa mbere Perezida uri ku butegetsi yari agaragaye akurikiye iburanisha nk’iryo.
Nyuma yaho yakomeje gushyira igitutu ku rukiko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, asaba ko rwakwemeza politiki ye.
Icyakora, amagambo ye yagaragazaga ko yari amaze kwemera ko ashobora gutsindwa, ndetse no mu kwezi gushize yavuze ko “bishoboka cyane” ko azatsindwa.
Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga Truth Social, Trump yagize ati: “Ndatekereza ko nzatsindwa n’Urukiko rw’Ikirenga kubera ko ubutabera bwacu burimo uburiganya, nk’uko na politiki yacu burimo. Abaturage barabizi, ni na yo mpamvu bantoye ku bwinshi budasanzwe. Kandi nzakomeza KURWANA, KURWANA, KURWANA!”
Trump n’abamushyigikiye bavuga ko guha ubwenegihugu abana bavukiye muri Amerika bituma abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko biyongera, kuko baba bazi ko abana babo bazahabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika ubuzima bwabo bwose.
Abadepite n’Abasenateri bo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani na bo bavuga ko ibyo bishobora guteza ikibazo ku mutekano w’igihugu, cyane cyane bitewe n’ibyo bita “birth tourism”, aho bamwe bajya kubyarira muri Amerika kugira ngo abana babo bahite babona ubwenegihugu.
Umucamanza Clarence Thomas, mu mwanzuro we utandukanye n’uw’abandi kandi washyigikiwe na Neil Gorsuch, yavuze ko urukiko rwemeye “uburenganzira bwo guha ubwenegihugu abana b’abanyamahanga bose baza kubyarira muri Amerika ndetse n’abimukira bariyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Na Samuel Alito, mu mwanzuro we bwite utandukanye n’uw’ubwiganze, yavuze ko n’iyo Itegeko Nshinga ritaba riteganya ubwo burenganzira, abana b’abimukira bashobora gukomeza kurindwa n’amategeko yashyirwaho n’Inteko Ishinga Amategeko.
Ati: “Benshi muri abo bana bakuriye muri iki gihugu bafite impamvu zikomeye zishingiye ku ndangagaciro zatuma bemererwa kuguma muri Amerika, ariko icyo ni ikibazo kigomba gukemurwa n’Inteko Ishinga Amategeko, si Itegeko Nshinga.”
Abanenga gahunda ya Trump bavuga ko ubwenegihugu butangwa hashingiwe k’ukuvukira muri Amerika bumaze hafi imyaka 130 ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bw’Abanyamerika.
Bavuga kandi ko kubuhindura byateza ibibazo byinshi, kuko buri mwana uvukiye muri Amerika byasaba ko habanza gusuzumwa uko ababyeyi be bahagaze imbere y’amategeko.
Nubwo iteka Trump yasohoye muri Mutarama 2025 ryavugaga ko impinduka zari gukurikizwa gusa ku bana bazavuka nyuma y’iminsi 30 ritangiye kubahirizwa, abanyamategeko baburiye ko iyo urukiko ruba rwaryemeje byari guteza urujijo ku bantu benshi bavukiye muri Amerika kandi bamaze igihe bafatwa nk’Abanyamerika.
Ese Trump we akomoka he?
Donald Trump akomoka muri New York City, muri New York.
Yavutse ku wa 14 Kamena 1946, akaba mwene Fred Trump, ufite inkomoko y’Abadage.
Sekuru wa Donald Trump yimukiye mu Budage aza muri Amerika.
Nyina, Mary Anne MacLeod Trump, yavukiye ku kirwa cya Isle of Lewis muri Scotland nyuma yimukira muri Amerika.
Bityo, Donald Trump ni Umunyamerika wavukiye i New York, ariko afite inkomoko y’Abadage ku ruhande rwa Se n’Abanya-Scotland ku ruhande rwa Nyina.

