Amb. Ngoga Yabwiye Amahanga Uko u Rwanda Rukumira SIDA

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Ambasaderi Ngoga mu kiganiro yahaye abagize UN ku miterere yo guhangana na VIH mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga avuga ko igihugu ahagarariye cyashyizeho ingamba zihamye zo gukumira ubwandu bushya bwa VIH.

Izo zirimo politiki z’ubuzima zihamye, uruhare rw’abaturage, ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose n’ubukangurambaga mu kumenya uko iyo ndwara yandura n’uburyo burambye bwo kuyirinda.

Intego ya Kigali mu rwego rw’ubuzima ni uko nta bundi bwandu bwazaba bukigaragara mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2030.

Ibi yabivugiye mu Nama mpuzamahanga yaraye ibereye muri Nteko rusange ya UN ibera i New York ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rwarengeje intego mpuzamahanga ya “95-95-95”, yavugaga ko mu mwaka wa  2025, 95% by’abafite VIH mu gihugu bagomba kuba bazi ko bayifite, muri bo 95% bakaba ku miti igabanya ubukana bwayo kandi muri bo abafata imiti nabo bakaba ari 95%, batagaragaza iyo virusi mu maraso, kubera imyitwarire irimo no gufata imiti neza.

Ubu mu Rwanda 96% abafite iriya na virusi bazi uko bahagaze, 98% bahabwa imiti igabanya ubukana bwayo mu gihe 98% bageze ku rwego rwo kugabanya ubukana bwa virusi ku buryo itakomeza kwiyongera mu mubiri.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Ambasaderi Martin Ngoga avuga ko byatewe na politiki z’ubuzima zihamye, uruhare rw’abaturage barimo n’abajyanama b’ubuzima, ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose n’ingamba zishingiye ku bimenyetso n’ubushakashatsi.

Yagize ati “Uku kwiyemeza kwatanze umusaruro ku rwego rw’igihugu. Ni umusasuro ugaragaza ubushake bw’igihugu, ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’ubwitange mu gutuma serivisi z’ubuzima zigera kuri bose.”

Ibi kandi ngo bigendana no kugabanya umubare w’abana banduzwa SIDA n’ababyeyi babo iyo babatwite cyangwa mu gihe cy’abana bavuka.

Ijanisha ubu riri kuri 2%, Ambasaderi Ngonga akemeza ko u Rwanda ruzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima no gukurikirana abarwayi.

Imwe mu mbogamizi zigera kuri iki kintu ni uko hari abangavu bagihohoterwa, bigatuma hari abatagerwaho na serivisi z’ubuzima mu buryo buboneye.

Uhagarariye u Rwanda muri UN avuga ko ari ngombwa ko ubufatanye mpuzamahanga bwongerwamo imbaraga hagamijwe ko iriya virusi ihagarara burundu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *