Agahenge Hagati Ya Amerika Na Iran Kakomwe Mu Nkokora

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Indege y'intambara y'ingabo za Amerika. Ifoto@US Air Force Photos

Ingabo za Amerika zagabye ibitero ku hantu Iran ifata nk’ingenzi mu bwirinzi bwayo, ibikora yihimura ku bitero Iran nayo yari yagabye ku bwato butwara ibikomoka kuri petelori bwari buciye mu muhora wa Hormuz butwaye abasare bari mu bandi benshi baheze muri wo mu mezi hafi atanu ashize.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika (CENTCOM) nibwo bwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu ko bwagabye ibyo bitero bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) no ku byanya bya radar byo ku nkombe z’inyanja bikora kuri Iran.

Bwavuze ko ibyo bitero byihimuraga ku gitero cya drone kuri uyu wa Kane cyagabwe ku bwato butwara imizigo bikozwe na Iran, igikorwa cyahagaritse gahunda yo kwimura abasare ibihumbi bari bamaze igihe barahaheze kubera ko Iran yafunze Hormuz.

Uyu muhora ufitiye isi akamaro kuko ibikomoka kuri petelori bigera kuri 20% isi ikenera biwucamo, bityo kuwufunga bigasa no kubuza ubukungu bw’isi guhumeka.

Mu itangazo rya CENTCOM haranditse hati: “Ibikorwa bigayitse by’ingabo za Iran byibasiye ubwikorezi bwo mu nyanja byarenze ku masezerano y’agahenge yari ahari”.

Ku ngabo za Amerika, iyo ni imyitwarire ya Iran ibangamira ubwisanzure bwo gucisha ibicuruzwa mu nyanja, Amerika ikavuga ko itakwihanganira ko ibintu bikomeza bityo.

Iran ariko nayo ivuga ko Amerika ariyo mushotoranyi ukomeye.

Umutwe w’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran (IRGC) washinje “ubutegetsi bwa Amerika butubahiriza amasezerano.”

Mu itangazo wasohoye, wavuze ko Amerika yagabye igitero cy’indege ku nkombe za Iran yitwaje impamvu ‘zidafatika’ zirimo iy’ubwato bwari bwanyuze mu nzira itemewe y’umuhora wa Hormuz.

Mu yandi magambo, Iran ivuga ko ibyo yakoze byari ugusubiza ku bushotoranyi yari ikorewe n’ingabo za Amerika.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko yagerageje kuvugana na Minisiteri y’ingabo z’Amerika ngo igire icyo ivuga ku byo Iran iyishinja, ariko ntibyayikundiye.

Mu gihe ari uko bimeze, Iran yo ivuga ko niyongera gushotorwa izihimura mu buryo bukomeye ‘kurushaho.’

Ku wa 17, Kamena, 2026 Amerika na Iran byumvikanye guhagarika imirwano binyuze mu nyandiko y’amasezerano igizwe n’ingingo 14.

Muri yo harimo ko Iran izakora ibishoboka byose ubwato bw’ubucuruzi bukanyura mu muhora wa Hormuz butekanye kandi budaciwe amafaranga, ibyo bikaba byaragombaga gukorwa mu minsi 60.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo biriya bitero byabaga, Visi Perezida JD Vance yanditse kuri X ati: “Niba Iran ifite ibyo itemeranya na Amerika ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, ishobora kuduhamagara kuri telefoni tukabiganiraho.”

Ariko yongeyeho ko ‘Ihohoterwa rizasubizwa n’irindi hohotera’.

Ku rundi ruhande, Ebrahim Azizi, uyobora Komisiyo ishinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran, yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko ‘Amerika yongeye kugaba igitero kuri Iran mu gihe ibiganiro byari bikiri hagati.”

Azizi avuga ko uku kurenga ku gahenge, nk’uko bisanzwe, kuzatuma Amerika yicuza, akemeza ko ibyo ikora byo kwikuraho amakosa nta gisubizo mu by’ukuri bitanga.

Perezida wa Amerika Donald Trump yaraye abwiye abanyamakuru bari bari mu Biro bye ko iby’uko agahenge kahagaze bitaramenyekana, abasaba kuba bategereje.

Ati: “Muzabimenya. Sinishimiye ko barashe ejo. Ntibagombaga kubikora.”

Abajijwe impamvu atekereza ko Iran yakoze icyo gikorwa, yasubije gusa ati: “Bafite imyitwarire idasanzwe.”

Mu minsi ishize, Trump n’abandi bayobozi ba Amerika bavugaga ko ibiganiro na Iran bigenda neza, ndetse ko Iran yari yaretse umugambi wo guca amafaranga ubwato bunyura muri Hormuz.

Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social ku wa Gatatu, Trump yavuze ko Iran yabwiye Amerika ko ‘nta mafaranga y’inzira, ay’ubwishingizi cyangwa andi, ubwato buzacibwa’, gusa yongeraho ko Iran nidakurikiza ibyo bintu ibiganiro bizahita bihagarara.

Bidatinze Amerika yamaganye amakuru avuga ko Iran yatangiye kwishyuza ubwato bwa peteroli bunyura muri iyo nyanja, kuko benshi babibona nko kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga ubwikorezi bwo mu nyanja.

Ku wa Kabiri, abayobozi ba Iran n’aba Oman bahuriye i Muscat (umurwa mukuru wa Oman), baganira ku micungire y’ubwikorezi muri Hormuz nyuma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr Al-Busaidi, yemeje ko ibihugu byombi bishyigikiye ko ubwato bukomeza kunyura muri iyo nyanja mu mutekano kandi nta mafaranga buciwe.

Ariko Mohammed Bagher Ghalibaf, uyoboye ibiganiro ku ruhande rwa Iran, yabwiye ibitangazamakuru bya Leta ya Iran ko abantu bose bagomba kumenya ko imicungire ya Hormuz itazigera isubira uko yari imeze mbere y’intambara.

Ubwato bwagabweho igisasu ku wa Kane bwitwa Ever Lovely bukaba bwanditswe muri Singapore.

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe umutekano mu bwikorezi bwo mu nyanja (UKMTO) cyatangaje ko ubwo bwato bwarashwe bugeze hafi y’ibilometero 14 mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’icyambu cya Dahit muri Oman.

Sosiyete Evergreen ishinzwe ubwo bwato yavuze ko bwari bukurikiye inzira yashyizweho n’ikigo UKMTO iyo sosiyete yari yasabye gukoresha igihe bwagabwagaho igitero.

Amahirwe kuri iki kigo ni uko abakozi bari baburimo ntacyo babaye kandi n’ubwato ntibwangiritse cyane.

Mu rwego rwo kwirinda ibindi bibazo, Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubwikorezi bwo mu Nyanja (IMO) wahagaritse gahunda yo kwimura abasare barenga 11,000 bari baheze muri iyo nzira y’ingenzi y’ubwikorezi kuva intambara yatangira ku italiki 28, Gashyantare, 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *