Abahinga n’abacuruza ikawa mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga bavuga ko bakurikije icyashara ifite mu Burayi basanga izakomeza kwagurirwa amarembo kuri uyu mugabane.
Ababona batyo ni abaherutse kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ry’iki gihingwa ngengabukungu ryiswe World of Coffee Brussels 2026 ryabereye mu Bubiligi kuva itariki 25 kugeza ku ya 27, Kamena, 2026.

Ibigo 30 by’abacuruza ikawa nibyo byaryitabiriye biyobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi (NAEB).
Baragahorana Oreste uyobora Abanyarwanda batunganya ikawa bakanayohereza mu mahanga yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE bakorera mu Bubiligi ko ikawa y’u Rwanda yemenyekanye bifatika.
Ati: “Twahuye n’abantu b’ingeri zose mu by’ikawa harimo n’abo twaganiriye uko urwego rw’ikawa ruhagaze. Iri murikagurisha ryatugiriye akamaro kandi twaje turi itsinda ry’Abanyarwanda barenga 30.”
Undi mucuruzi witwa Karekezi Angélique nawe yemeza ko mu gihe yamaze acuruza kiriya gihingwa, yabonye uburyo bwo kuganira na bagenzi be bo mu Burayi agira ibyo abungukiraho.
Uretse abo bari basanzwe bakorana muri ubu bucuruzi, yemeza ko hari n’abandi baje gusogongera ikawa ye bumva iryoshye.
Kimwe mu byatumye abasogongezi n’abaguzi bagurira abanyarwanda harimo n’uko aho bagurishirizaga bita Stand mu Cyongereza hari ahantu umuntu atungukira akigera aho iryo murukagurisha ryabereye.
Ubu kandi hari intego y’uko ikawa icuruzwa n’ikigo Rwanda Farmers Coffee Company mu gihe gito izatangira kugurishirizwa mu nzu y’ubucuruzi yo mu Bubiligi yitwa Delhaize.
Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yitwa FT Advisors icuruza ikawa y’u Rwanda mu Bubiligi, Filip Tack yabwiye itangazamakuru ko hari amasezerano ikigo ayoboye cyagiranye na Rwanda Farmers Coffee Company y’uko ikawa yarwo izacururizwa muri Delhaize.
Ikawa u Rwanda ruzagurisha mu Burayi binyuze mu mikoranire na kiriya kigo ni iyo mu bwoko bya Arabica, bukaba ubwoko bwa mbere bw’ikawa iryoha kurusha izindi.
Mu Burasirazuba bwa Afurika, u Rwanda niryo rweza ikawa nyinshi, hakaba na gahunda y’uko iyo ruhinga ruzajya ruyitunganya, rukayipfunyika igashyirwaho n’ibirango by’u Rwanda mbere yo kugezwa ku masoko y’Uburayi.
Umwe mu bitabiriye iryo murikagurisha witwa Kubwimana Michaella nawe yabwiye IGIHE ko abasogongeye ikawa y’u Rwanda basanze iryoshye ku kigero kiri hagati ya 85% na 90% rukaba urugero rwiza cyane.
Ati: “Ikigaragara ni uko ikawa y’u Rwanda imaze kumenyekana kandi ikunzwe na benshi. Abantu bose baza bayishaka kandi abayisogongeye bavuga ko ari ikawa ifite ubwiza. Dukwiye gushyira imbaraga cyane mu kuyicuruza mu mahanga tugashaka uburyo dufatanya tukayigeza ku isoko ari nyinshi kugira ngo amafaranga u Rwanda ruyikuramo yikube inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”
Ibi byemejwe n’umwe mu basogongezi usogongera ikawa yihariye bita ‘Speciality Coffee’ mu mujyi wa Wavre mu Bubiligi.


Avuga ko impumuro yayo n’icyanga ifite biyiha umwimerere, amakuru akemeza ko 60% by’umusaruro w’ikawa y’u Rwanda ari yo yoherezwa mu mahanga.
Iyi ni intambwe nziza kuko, nk’uko NAEB ibigaragaza, umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereye ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije na 2024 n’amafaranga yinjiza yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu mwaka wa 2025 ikawa u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga yari toni 23.860, yinjije arenga miliyari Frw 216.


