Ikigo gishinzwe gutunganya no gutanga amazi mu baturage WASAC kivuga ko Kamena 2026 isize amazi yaragabanutse mu Turere tudandatu harimo dutatu tw’Umujyi wa Kigali.
Abaturage bavuga ko ubuke bw’amazi butuma bayoboka amavomo rusange bakajya kuyagura mu bayagurisha muri ubwo buryo kandi birabahenda.
Ijerekani hamwe igura hagati ya Frw 300 na Frw 400, akaba amafaranga menshi ku baturage basanzwe bafite imibereho itaboroheye.
Babwiye RBA ko ibura ry’amazi rikomera mu mpeshyi kuko aba yabuze henshi.
Umwe ati: “Ikibazo cy’amazi kirakomeye cyane kuko muri iki gihe tuba twayabuze turi benshi. Kandi n’abayatugurisha bayatugurisha ku giciro kiri hejuru nka Frw 400, Frw 300…”
Hari n’abavuga ko bayabona nko mu byumweru bibiri, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 14.
Mu Murenge wa Kanombe bavuga ko amazi bayakura ahitwa mu Kajagari cyangwa bakajya kuyashaka Kabeza bakoze urugendo rurerure.
WASAC ivuga ko igabanuka ry’ayo mazi riterwa ahanini n’uko hari amwe mu masoko yatangaga amazi atunganywa n’inganda yatangiye kugabanura amazi yatangaga kubera izuba ryinshi ry’impeshyi.
Kubera iyi mpamvu, iki kigo gisaba abaturage kurondereza amazi bafite, aho bishoboka bakajya bayabika mu gihe ari menshi ngo bazayifashishe yabuze.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri WASAC Group Bimenyimana Robert yatangaje ibyo iki kigo giteganya gukora kuri iryo bura ry’amazi.
Ati: “Iyo habayeho igabanuka ry’amazi bisaba ko dushyiraho gahunda yo kuyasaranganya kugira ngo dukore k’uburyo yayandi make dufite agera ku bafatabuguzi bacu mu buryo bungana.”
Muri iyi mpeshyi, WASAC igiye kujya iha abantu bo mu gace runaka amazi mu gihe gihagije, babanze bayavome bayabike, ibone kubafungira ihe n’abandi.
Bimenyimana avuga ko amazi naba ari mu gice runaka, azajya ahavanwa ari uko ‘abahatuye bose’ bamaze kuyabona bakayabika.
Mu mpeshyi zabanje, isaranganya ryayo ryaberaga icyarimwe mu bice byinshi bigatuma habikwa make, agashira vuba.
Abatuye mu bice by’Umujyi wa Kigali bifite ubutumburuke buri hejuru nibo ahanini bayaburaga ndetse n’ubu bakibura amazi kurusha abandi.
Abo biganjemo abatuye Akarere ka Nyarugenge n’abo muri Gasabo mu gihe igice kinini cya Kicukiro kidahanamye cyane.
Ubuyobozi bwa WASAC busaba abafite amavomo rusange kutubarara hejuru y’abantu ngo babishyuze amafaranga menshi, ikemeza ko ijerekani ya litiro 20 itagomba kurenza Frw 20.
Uturere twabuze amazi ku rugero runini ni Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Bugesera, Kamonyi n’Akarere ka Rwamagana.

Iri gabanuka ry’amazi mu mujyi wa Kigali no mu turere tuyituriye rije gusonga abawutuye, basanzwe barya ari uko basohoke amafaranga bagahaha.
Ibiciro by’ingendo byarazamutse, kwishyura mutuelle de santé nabyo byazamuriwe umusanzu, amashanyarazi, ibiciro by’ibiribwa by’ibanze nk’umuceri, ibishyimbo, amata, abanywa ikawa nabo yarazamutse…ibi kandi ahanini ntibijyanirana no kwiyongera kw’amafaranga umuturage yinjiza.
Inganda ziha amazi ibice bivuga aha ni Nzove iha Kigali n’ibice bya Kamonyi.
Uruganda rwa Kanzenze mu Karere ka Bugesera ruha Kigali na Bugesera ibice bimwe na bimwe.
Urwa Karenge muri Rwamagana ruha amazi umujyi wa Kigali n’akarere ka Rwamagana, hanyuma hakaza n’uruganda rwa Kimisagara ruha amazi ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali.
Ukwiyongera kw’abaturage mu Rwanda no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariho, hakiyongeraho n’inganda n’ibindi bikorwa remezo bisaba amazi, bituma amazi igihugu gikenera aba menshi.
Kuba ikirere cyarashyushye kubera imihindagurikire y’ibihe byatumye izuba risigaye ritangira gucana kare, rikamara igihe kirekire kandi rityaye.
Nk’ubu, impeshyi yatangiranye na Kamena kandi ishobora kuzakomeza kugeza muri Kanama wenda ikageza no mu ntangiriro za Nzeri, 2026.
Ni igihe kitari gisanzwe kimenyerewemo izuba ringana rityo ndetse ubu risigaye ricana cyane no mu bice byahoze bizwiho gukonja urugero nko mu mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA, ntikiratangaza uko ikirere cy’u Rwanda gishyushye, gusa mu myaka yatambutse cyemeje ko mu mpeshyi ikirere cya Kigali gishyuha kandi kikabamo ibyuka byanduye byinshi.
Ibi kandi biba n’ahandi henshi mu gihugu.
Abasomyi bazirikane ko agace k’u Rwanda gashyuha kurusha utundi kaba muri Rusizi mu kibaya cya Bugarama aho uruganda rwa CIMERWA ruherereye.

