Inyamaswa zidafite urutirigongo cyangwa igufa bita inigwahabiri nizo nyinshi kurusha izindi ku isi haba mu bwoko bwazo no mu bwinshi bw’inyamaswa zigize buri bwoko.
Izi nyamaswa bita inigwahabiri zigira ingano itandukanye cyane kuko hari zimwe zidapfa kubonwa n’amaso ahubwo zibonwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ‘microscopes’ zirimo n’udusazi duto cyane.
Hari kandi inigwahabiri nini cyane ziba mu nyanja bita urunyamasyo dufite amaso manini agana na balon bakinisha umupira w’amaguru.
Mu nyamaswa zose rero, inigwahabiri nizo nyinshi kuko abahanga bavuga ko zingana na 97% by’ibindi binyabuzima biri ku isi.
Kugeza ubu, hamaze gusobanurwa amoko agera kuri miliyoni 1.25, menshi muri yo akaba ari udukoko duto cyane.
Nyamara kandi haracyakekwa ko hari andi mamiliyoni y’izi nyamaswa zitagira amagufa ziri ho.
Umubare rusange w’amoko y’inyamaswa zidafite urutirigongo ushobora kuba ugera kuri miliyoni 5, 10 cyangwa se 30, mu gihe inyamaswa zifite urutirigongo zizwi ari hafi ubwoko ibihumbi 60 gusa.
Imwe mu mpamvu zatumye izi nyamaswa zigwira cyane ni ubushobozi bwazo bwo kororoka vuba.
Urugero, hari inyamaswa nk’izi ziba mu nyanja bita ‘corals’ n’ibinyabuzima byo mu nyanja bizwi nka ‘sponges’ bishobora gukora icyarimwe intanga ngabo n’intanga ngore.
Ku rundi ruhande, udukoko tubana mu matsinda nk’ibimonyo n’inzuki dushobora gutera amagi ashobora gukura atarasamanyijwe n’intanga ngabo; ayo magi avamo udukoko dukora imirimo yo mu muryango wabyo.
Indi mpamvu ituma izi nyamaswa nto zororoka cyane ni ubushobozi bwazo bwo kwihinduranya no kumenyera ibidukikije bitandukanye.
Utu dukoko turya ibiribwa by’ubwoko bwinshi birimo ibimera, izindi nyamaswa ndetse n’ibinyabuzima byapfuye biri kubora.
Dushobora no kuba ahantu habi cyane, harimo ahashyushye cyane cyangwa humye cyane.
Byongeye kandi, udukoko twinshi dushobora kuguruka, bikadufasha guhunga ibiduhiga cyangwa gushaka ahaboneka ibiribwa, amazi n’ubuturo.
Nk’inyamaswa zifite urutirigongo, inyamaswa zidafite urutirigongo na zo zishyirwa mu byiciro hakurikijwe imiterere y’umubiri wazo uburyo zikuramo kuva zivutse kugeza zikuze ndetse n’amateka y’uburyo zihindurije bita ‘evolution.’
Hagati aho, uko izi nyamaswa zororoka vuba ni nako zipfa vuba, izidapfuye ziriwe n’ibikururanda zicwa no gusaza vuba.
Iyo ibi bitaba, inigwahabiri zari bwuzure isi, ibindi binyabuzima bikabura aho abo bitura.

