Kera Kabaye Taylor Swift Yashyingiwe Mu Muhango Ukomeye

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Taylor Swift yashyingiranwe na Travis Kelce.

Umuhanzikazi w’ikirangirire ku isi Taylor Swift yashyingiranwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Amerika, National Football League, NFL, Travis Kelce mu muhango w’akataraboneka wabereye mu Mujyi wa New York.

Kimwe mu byaranze iri shyingiranwa kidasanzwe ni uko nta bana b’abahungu cyangwa ab’abakobwa bari bagaragiye abageni bateganyijwe muri uwo muhango.

Bombi bari bambaye imyambaro yakozwe na Christian Dior.

Nubwo nta mukobwa wari ugaragiye Swift, murumuna we witwa Austin Swift yamuherekeje naho Jason Kelce, wahoze akina umupira w’amaguru wa Amerika, aherekeza mukuru we ari nawe mugabo wa Taylor Swift.

Ubu bukwe bavuga ko ari bwo bwa mbere buzaranga ikinyejana cya 21, bwabereye ahitwa Madison Square Garden witabirwa n’ibyamamare byinshi bya Hollywood.

Bamwe muri ibyo byamamare ni abakinnyi ba filimi nka Hugh Grant na Jason Sudeikis, umuririmbyi Benson Boone, n’umunyamideli Gigi Hadid.

Abafana benshi bateraniye hanze y’inyubako umunsi wose wo kuwa Gatanu.

Bamwe baririmbaga indirimbo za Taylor Swift kandi bambaye imyenda akunda kwambara mu bitaramo bye, mu gihe abandi bazamukaga ku byuma kugira ngo babashe kubona ibirori neza.

Ibirori byatangiye ku wa Kane italiki 02, Nyakanga, 2026 mu muhango muto witabiriwe n’abantu ijana, uba ibirori bibanziriza ubukwe nyirizina.

Bucyeye bw’aho, ku wa Gatanu hakurikiyeho ibirori binini cyane, hubakwa ihema rinini hanze y’inyubako kugira ngo ryakire abashyitsi.

Imodoka nyinshi z’umukara zifite ibirahure byijimye zazaga zinjira muri iryo hema, bituma abashyitsi benshi bashobora kugera aho ibirori byabereye batabonywe n’abari hanze, mu gihe imihanda yo hagati muri Manhattan yari yafunzwe na Polisi.

Umuvugizi wa Taylor Swift, Tree Paine, yemeje ko ubukwe bwabaye ku wa Gatanu i New York.

Yavuze ko imyambaro y’abageni yakozwe n’umunyabugeni Jonathan Anderson, ushinzwe ibishushanyo bya Dior k’ubufatanye bwa hafi n’abageni babahaga ibipimo bifuza.

Yanavuze ko inkweto zabo zakozwe na Christian Louboutin, naho umugeni yambara imitako ya Cartier.

Muri uwo munsi, umutekano wari wakajijwe cyane ariko hanashyushye kuko ubushyuhe bwageraga kuri dogere selisiyusi 37.

Nyuma y’umuhango, kuri Madison Square Garden hakijwe amatara y’umutuku uvanze n’umutuku woroshye, hagaragara ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko abageni bamaze gushyingiranwa.

Polisi ya New York yafunze imihanda ikikije aho ibirori byabereye, ibuza ibinyabiziga n’abanyamaguru kunyuramo.

Nubwo hari amahema n’imyenda yabuzaga abantu kureba imbere, bamwe bashoboye gufata amashusho y’ibyamamare byageraga aho ibirori byabereye.

Mu bahabonetse harimo Gigi Hadid n’umukunzi we Bradley Cooper, Dakota Johnson, bamwe mu bakinnyi bakinanye na Travis Kelce ndetse n’umunyamakuru Graham Norton.

Abafana ba Taylor Swift, bazwi nka “Swifties”, buzuye imihanda yose ikikije Madison Square Garden baririmbaga indirimbo ze, basakuza bavuga bati ‘Turagukunda Taylor’ bakabivuga bizeye ko abumva.

Ni ubukwe bukomeye kuko bwahuruje abanyamakuru benshi ndetse bamwe bavuga ko bwari ku rwego rw’ubukwe bukorwa mu miryango ya cyami.

Abasesenguzi b’umuco bavuga ko ubu bukwe bwafashwe nk’ikimenyetso gikomeye kuko bwahuje abantu babiri baturuka mu nzego ebyiri zikomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: umuziki n’umupira w’amaguru wa Amerika.

Mbere y’ibi birori, Taylor Swift na Travis Kelce bavuze ko batanze miliyoni $ 26 mu miryango irenga 20 y’ubugiraneza.

Nubwo bamwe bibazaga impamvu bahisemo gukorera ubukwe muri Madison Square Garden, hari abandi bavugaga ko nta wundi muhanzi watuma haba ahantu habereye ubukwe utari Taylor Swift.

Ubwo ibyapa byerekana ko abageni bamaze gushyingiranwa byacanwaga hanze y’iyo nyubako, abafana benshi batangiye kuvuza induru y’ibyishimo.

Bamwe bavuze ko batigeze batekereza ko ubukwe bwabera aho, mu gihe abandi bavugaga ko muri Amerika Taylor Swift ashobora ‘gukora icyo ashaka cyose.’

Taylor Swift niwe muhanzikazi mu mateka wabaye umuherwe kurusha abandi.

Forbes Magazine ivuga ko atunze miliyari $2 nk’uko imibare y’iki kinyamakuru yo muri Kamena, 2026 ibigaragaza.

Uyu mugore niwe mukire wa mbere mu bahanzi bose ku isi.

Umwihariko we ni uko ubutunzi bwe bwose abukesha umuziki wonyine mu gihe abandi nka Rihanna na Beyoncé bo bafite ahandi bakura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *