Nubwo Rayon Sports yari imaze iminsi itangaje ko hari abakinnyi yahaye akazi abandi ikabishyura ibirarane, ibyayo byongeye gushyuha mu itangazamakuru rya siporo nyuma y’uko FIFA iyifatiye ibihano nanone.
Kuri uyu wa Mbere italiki 13, Nyakanga, 2026 nibwo byamenyekanye ko Rayon yafatiwe ibihano byo kuyibuza kugura abakinnyi kuzageza mu mpeshyi ya 2027.
Murenzi Abdallah uyobora iyi kipe yemera ko hari abakinnyi yari ifitiye umwenda barimo Daffé wishyuwe miliyoni Frw 23 ariko hakaba andi agera kuri miliyoni Frw 20 batarishyura uwitwa Afahmia Lotfi.
Ingingo yatumye FIFA ihagurukira Rayon ni ikirego cyazamuwe n’umunyezamu wayo witwa Drissa Kouyaté nawe uvuga ko hari ibyo iyi kipe itamuhaye kandi yamugambaga.
Rayon yanyujije itangazo kuri X rihakana ko hari ikibazo ifitanye nawe.
Hari aho rigira riti: “ Rayon kandi yamaze gushyikiriza FIFA inyandiko zemeza ubwumvikane bwagezweho hagati y’impande zombi”.
Mu gushimangira ibyo ivuga, ubuyobozi bwa Rayon bwanditse kuri urwo rubuga nkoranyambaga ko uwo mukinnyi akiri mu kazi kuko nta kibazo bafitanye.
Ibibazo iyi kipe iri guhura nabyo bije mu gihe iri kwitegura imikino ya CECAFA izabera i Kigali guhera kuwa 25 Nyakanga 2026, hakiyongeraho n’umunsi wahariwe Rayon bita Rayon Day ku wa Gatandatu italiki 18, Nyakanga,2026.

