Ikipe y’u Rwanda y’abagabo ya Volleyball y’Abafite ubumuga bita ‘Sitting Volleyball’ yageze muri 1/4 cya Shampiyona y’Isi 2026 mu mikino iri kubera mu Bushinwa.
Mu seti bita ‘kamarampaka’ igaragaza ikipe ihiga indi niho u Rwanda rwakoreye ayo mateka rumaze gutsinda iy’Ubushinwa.
Ubushinwa busanzwe ari ubwa mbere mu itsinda rya mbere naho u Rwanda rukaba urwa kane mu itsinda rya kane.
Muri uyu mukino utari woroshye Abanyarwanda batangiye batwara iseti ya mbere bafite amanota 25-20.
Iya kabiri yatwawe n’u Bushinwa butsinze amanota 25-21, iya gatatu u Rwanda ruyitwara ku manota 25-20, u Bushinwa bwisubiza iya kane butsinze amanota 25-18, birangira amakipe yombi anganyije amaseti 2-2 biba ngombwa ngo hitabazwa iya kamarampaka.
Iyi seti yari iya gatanu u Rwanda ntirwayitwayemo neza kuko u Bushinwa bwageze aho bugira amanota 9-2, biza gutuma u Rwanda rushyiramo imbaraga rutsinda amanota menshi kugeza rufashe u Bushinwa ndetse runabujya imbere, ruranayegukana rutsinze amanota 15-12 ruba rutsinze ku maseti 3-2 arugeza muri 1/4.
Ikipe y’abagore yo ntiyageze kuri uwo mwanya kuko rwatsinzwe na Ukraine amaseti 3-0.
Ikipe y’abagabo b’Abanyarwanda izakina n’iya Kazakhstan muri ¼.

