Dr. Rwamucyo Wategetse Ko Abatutsi Bahambwa Ari Bazima Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Dr. Eugène Rwamucyo

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuzakatira Dr. Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 30 nyuma yo kumuhamya ibyaha bumurega.

Ibi bisabwe nyuma y’uko uriya mugabo wari umuganga mu kigo cy’ubuvuzi cyahoze ari icya Kaminuza y’u Rwanda ajuririye igifungo cy’imyaka 27 yari yahamijwe mu mwaka wa 2024, hari mu Ukwakira.

Ku italiki 09, Kamena, 2026 nibwo yaburanye ubwo bujurire, yiregura ko nta ruhare yagize mu byo ashinjwa ko bigize Jenoside yakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Majyepfo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rwamucyo yari umwe mu bavugaga rikijyana muri Butare ndetse ngo yitabiriye inama yateranyijwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda.

Uyu ari mu ba mbere biyemereye uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yaburanaga mu rukiko rwa Arusha.

Muri iriya nama yabaye ku italiki 14, Gicurasi, 1994, bivugwa ko  Dr. Eugène Rwamucyo yashyigikiye igitekerezo cy’uko Abatutsi bagombaga kwicwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko yayoboye ibikorwa byo kujugunya Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare hakoreshejwe kingatinga kandi muri abo bajugunywe harimo n’abari bakiri bazima.

Abashinjacyaha bagaragaza ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside, we akiregura ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.

Ku byerekeye ibyo kujugunya imirambo y’Abatutsi, avuga ko ntabyo azi, ko byabazwa abagize uruhare muri Jenoside yabakorerwaga, naho we ngo ntiyigeze akora ikarita yerekana aho byabereye cyangwa ngo agire uwo abihamo raporo.

Yemera ko ku rundi ruhande hari inyandiko yakoze ku byabereye aho hantu gusa ngo zaje kuzimira ubwo yahungaga muri Kamena, 1994 umwaka nyirizina Jenoside yakorewemo.

Umwe mu bashinjacyaha Me Clothilde Hazard wunganira abaregera indishyi yavuze ko iyo urebye uko imibiri y’Abatutsi yajugunywaga, hashingiwe ku mabwiriza ya Dr. Rwamucyo ubona ko byari bigamije guhisha ibimenyetso.

Ati: “Icyagaragaye mu rubanza ni uko yagaragaje aho abicanyi bagombaga gucukura, imibiri ishyirwamo mu buryo bubonetse bwose, imva ntizashyizweho byibura umusaraba, nta gushyingura kwiyubashye umuntu yavuga ko kwabayeho, yewe n’uyu munsi izi mva ziracyaboneka”.

Me Alice Zarka yagaragaje ko kujugunya Abatutsi byayobowe na Dr. Rwamucyo bigaragaza ibimenyetso bya Jenoside kandi ko na n’ubu nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe bikiboneka.

Avuga ko hari ibyobo bikihaboneka, akemeza ko ibyabaye muri Jenoside biragaragara. Ibimenyetso biracyatahurwa.

Ati: “Ni yo mpamvu kudukinga mu maso ikibazo cy’isuku n’isukura agamije guhisha icyaha n’uruhare rwe mu kuyobora ubwicanyi bwarimbuye imbaga, ari ikintu kidashobora kumvikana na gato ku bahohotewe.”

Kuri uyu wa 15 Nyakanga, Umushinjacyaha Aude Duret yagaragarije urukiko ko Dr. Rwamucyo ari umuhanga wifashishije ubumenyi bwe akorera Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, kandi ko yari asobanukiwe neza ibyo yakoraga.

Yemeza ko hari ibimenyetso mu rubanza rw’ubujurire  n’ubuhamya byatanzwe bigaragaza ko Dr. Rwamucyo yari mu ihuriro ry’abarwaniriraga Leta, akaba muri CDR, akagira n’imvugo yibasiraga Abatutsi.

Nawe yemeza ko mu Batutsi 214,000 biciwe muri Butare harimo abo Rwamucyo yagize uruhare rw’uko bahambwa ari bazima, kandi ngo ibi byanemejwe n’abatangabuhamya.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane italiki 16 zishyira 17, Nyakanga, 2026 nibwo urukiko ruzanzura kuri uru rubanza, rukazabikora nyuma yo kumva uko Rwamucyo n’abamwunganira biregura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *