Mu ntangiriro z’iki Cyumweru mu Mujyi wa Kampala humvikanye amasasu menshi, abantu batangira kwibaza icyabaye, bakuka umutima. Icyakora Polisi ya Uganda ivuga ko ababikoze bari abashinzwe umutekano.
Ku mbuga nkoranyambaga ni ho amashusho y’abo bantu barasaga yakwirakwirijwe, abarekana barasira hafi y’isoko rya Nakivubo, Nakasero III, mu mujyi wa Kampala.
Ku ikubitiro, abaturage babanje gukuka umutima bibwira ko ari amabandi yaje gutatanya abantu ngo abone uko abacucura.
Kubitekereza gutyo babiterwaga nuko babonaga abarasaga bari bambaye imyenda ya gisivili, barasa urufaya mu kirere.
Polisi ya Uganda yatangaje ko ibyo byabaye ku wa Mbere itariki 20, Nyakanga, 2026 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nubwo Polisi yahumurije abaturage, hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda babunenga ko butarindira umutekano abayituye, ababivuga batyo bakaba barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.
Avuga ko ibyabaye muri kiriya gihugu mu minsi ishize, bishimangira ibyo Amerika iherutse gutangaza by’uko Uganda iri mu bihugu bidatekanye.
Ati: “Urebye iyi video wagira ngo ni ahantu hari kubera intambara. Ariko ni imbere y’isoko rya Kisekka, mu mujyi rwagati i Kampala. Ni gute wakwemeza abantu kuza gusura igihugu kitwara gutyo?”
Ashingiye kubyo yabonye, avuga ko byagora umuturage usanzwe kwemera ko biriya byakozwe n’abashinzwe umutekano aho kuba abagizi ba nabi.
Abatembera Uganda bajya bavuga ko Polisi y’aho ikunze gushyamirana n’abatavuga rumwe na Leta, ndetse i Kampala hakunze kubera ubugizi bwa nabi bw’abajura bitwaje intwaro bica abantu bakabanyaga ibyo batunze.
Ku byerekeye ibiherutse kubera muri ririya siko, Polisi ya Uganda yatangarije kuri X ko yasubije ibintu ku murongo, isaba abantu gutuza no gukorana nayo mu gukumira ibyaha no gutuma ababikekwaho bafatwa.

