Yaoundé Wamamaye Mu Gutoza Amakipe Y’u Rwanda N’u Burundi Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Kanyankore Gilbert ‘Yaoundé’

Kanyankore Gilbert ‘Yaoundé’, wabaye Umutoza w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda n’i Burundi, yitabye Imana ku myaka 72.

Amazina ye yose ni Jean Gilbert Kanyankore, akaba ari umwe mubabaye abatoza b’umupira w’amaguru bakomeye bakoreye mu Rwanda no mu Burundi.

Izina rya “Yaoundé” ni akabyiniriro yamenyekanyeho cyane mu mupira w’amaguru.

Mu mwuga w’ubutoza, yakoreye aka kazi mu makipe akurikira:

*APR FC

*Rayon Sports FC

*Kiyovu Sports

*AS Kigali

*Vital’O FC

*Bugesera FC

Yigeze gutoza by’agateganyo Amavubi, hari mu mwaka wa 2016, abikora igihe gito.

Mu Burundi, Kanyankore afatwa nk’umwe mu batoza bagize amateka akomeye mu gutuma Vital’O FC itsinda, bituma itwara ibikombe byinshi bya shampiyona biyihesha izina rikomeye mu mupira w’icyo gihugu.

Mu myaka ya vuba, yasezeye ku kazi ko gutoza kubera izabukuru n’uburwayi.

Mu mwaka wa 2024–2025, byamenyekanye ko arwaye kanseri, maze abakunzi b’umupira w’amaguru bo mu Rwanda no mu Burundi batangira ibikorwa byo kumutera inkunga ngo yivuze.

Icyakora, ubuzima bwanze buramucika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *