Kaminuza Y’u Rwanda Ya Gisirikare Yatangije Icyiciro Cya Mbere

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo. Ifoto@MINADEF.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro Icyiciro cya  Mbere cy’amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare, riherereye i Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Marizamunda yahaye ikaze abanyeshuri n’abarimu bazigisha abo banyeshuri bazamara amezi 11 mu masomo.

Yavuze ko itangizwa ry’aya masomo ari intambwe nziza mu guteza imbere uburezi n’amahugurwa bya gisirikare bishingiye ku bumenyi n’ubunyamwuga.

Iri shuri ryashinzwe ku  mabwiriza ya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, rikazagira uruhare mu gutyaza ubumenyi bwa gisikare mu buryo bwa politiki ya gisirikare no mu mikorere yo ku rugamba.

National Defense College ni ishami rya National Defense University-Rwanda.

Amasomo ya mbere azamara amezi 11, azwi nka Course 1-26/27, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ku cyicaro cya NDC-R i Bumbogo.

Abaje mu itangizwa ry’iri shuri barimo abazahiga, abayobozi bashinzwe kuyobora amasomo n’abarimu b’abasivili.

Marizamunda yavuze ko imiyoborere y’ingamba irenze urwego rw’amayeri n’imikorere y’intambara ahubwo ko isaba abayobozi gusobanukirwa intego z’Igihugu no guhuza imbaraga za gisirikare, ubukungu, dipolomasi n’amakuru mu kurinda inyungu z’Igihugu.

Minisitiri Marizamunda yasabye itsinda rya mbere ry’abatoranyijwe muri aya masomo kubona ayo mahirwe yo kuyitabira nk’inshingano, aho kuyabona nk’igihembo.

Yemeza ko gutekereza mu buryo bwagutse kandi bunenga ibitekerezo hagamijwe kubaka ndetse no kugira uruhare mu biganiro byubaka bishingiye ku bumenyi biri mu by’ingenzi bizaba bigize ayo masomo.

Juvénal Marizamunda yabwiye abari aho ko kuzakomeza kubahiriza amahame y’umwuga, mu gihe batanga umusanzu mu bushakashatsi bufite akamaro no guteza imbere ibitekerezo bishya muri aya masomo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *