Imihigo Y’Ibyamamare Mu Guca Inzoga Zitemewe

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Nicole Iradukunda Nkusi. Ifoto@Instagram

Umuhati wo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ubu wimirijwe imbere n’urubyiruko rwiganjemo ibyamamare. Abagize uru rwego bari mu bavuga rikumvikana, ikaba ari yo mpamvu inzego za Leta ziri kubasaba kubigiramo uruhare.

Icyakora, mu byamamare naho harimo abagaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ndetse bamwe bajyanwa mu bigo byo kubagorora.

Kubera ko hari abafite imico myiza, ni nabo bari muri iki gikorwa cyo gukangurira abakiri bato kureka inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu muganda wihariye wabaye kuri uyu Gatandatu italiki 26, Nzeri(9) Abaminisitiri muri Minisiteri zinyuranye bajyanye ibyo byamamare hiryo no hino mu gihugu ngo basabe ababumva kuzibukira izo nzoga.

Ubukangurambaga buri mu Rwanda muri iki gihe babwise Sober Generation  bivuze ‘ikiragano kizira isindwe’ bagamije kwerekana ko ububi bw’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ku buzima n’ahazaza h’ababikoresha.

Umukinnyi wa filime Nyarwanda wamenyekanye cyane mu yitwa Miss Mulenge, Komisiyoneri w’i Mulenge, Papa Ça va n’izindi witwa Kenny Nicole Iradukunda Nkusi avuga ko kwamamara bitavuze kandi bidakwiye kuvuga kuba imbata y’ibiyobyabwenge.

Ati: “Mu kazi kacu n’ukuntu isi iteye, inzoga zikakwambura icyizere mu bantu, iterambere ryawe rikadindira kandi abantu bakagutakariza icyizere ntihagire uzaguha akazi.”

Avuga ko guhanga bisaba gutekereza bityo ko iyo ubikora abivangamo inzoga n’ibiyobyabwenge, aba ari gushyira imipaka ku bwinshi n’ubwiza bw’ibyo azageraho.

Ati: “…Wasinze, wafashe ibiyobyabwenge, gutekereza ntibishoboka, kandi iyo utakibasha gutekereza, ubuhanzi buba bwakunaniye. Umuntu wifuza kumera nkatwe, nasige ibyo bintu inyuma, aze akoreshe ubwonko kuko ubwonko bwacu nicyo gishoro. Akoresheje ubwonko, agatekereze neza ibiyobyabwenge ntaho byazamuhera.”

Ndimbati avuga ko iyo umuntu akoresha ibiyobyabwenge, ubwenge buyoba, bigatuma adakomeza kugera ku ntego ze nkuko yari yaziteganyije.

Ati “…Wayobeje ubwenge ubwo nyine buba bwayobye ntuba ugicuruje ugwa mu gihombo.”

Aba bakinnyi ba filime n’ibindi byamamare, bari mu Karere ka Musanze guhera ku wa 24 Nzeri, muri gahunda y’iminsi ine ya ‘Sober Week’, yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’iya Siporo binyuze mu bukangurambaga bw’urubyiruko bwo kurwanya ibiyobyabwenge, bwiswe “Irinde Ibiyobyabwenge, Wiheshe Agaciro /Stay Sober, Stay Dignified”.

Muri ubwo bukangurambaga, harimo n’ubureba ababyeyi n’abayobozi bubasaba gufasha urubyiruko mu muhati warwo wo kwirinda ibiyobyabwenge kuko bisenya imiryango yabo n’iyo bazashinga.

Muri iyo minsi hazaganirizwa ababyeyi n’urubyiruko, abanyeshuri, hakorwe siporo n’umuganda, bikazakorerwa mu Karere ka Musanze na Gakenke.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *