Umunya Isiraheli Yatabaye Umwana W’Umunyarwanda Wari Urwaye Umutima

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Abaganga batabaye uyu mwana w'iminsi 11 amaze avutse.

Dr. Sagi Assa, uyobora ishami ryita ku buvuzi bw’indwara z’umutima z’abana hakoreshejwe uburyo budasaba gusatura umutima cyane (Interventional Pediatric Cardiology) yaje mu Rwanda kubaga umwana wavukanye umutima umeze nabi.

Yaje atabajwe na mugenzi we witwa Dr. Misago Gérald ukora mu bitaro bya Faysal wari umuhamagaje ngo aze bafatanye kubaga uwo mwana barebe ko bamutabara ntapfe.

Dr. Assa asanzwe akorera mu bitaro bya Wolfson Medical Center biherereye i Tel Aviv muri Isirayeli, akaba yaraje ngo afashe Dr. Misago wigeze kumubera umunyeshuri muri ubwo buvuzi.

Uruhinja rwatabawe n’abo bahanga rufite iminsi 11 rumaze ruvutse kandi amakuru avuga ko kurubaga byagenze neza, ubu rukaba ruri kwitabwaho ngo ubuzima bwarwo busubire neza ku murongo.

Uru ruhinja rwitwa Angel rwari rufite indwara ikomeye yitwa Critical Pulmonary Valve Stenosis, ituma umuyoboro ujyana amaraso ava mu mutima ujya mu bihaha uba muto cyane, bikabangamira urujya n’uruza rw’amaraso ndetse bikaba byashyira ubuzima bw’umwana mu kaga.

Mu bitaro bya King Faisal Hospital i Kigali rero niho Dr. Gérard Misago yayoboreye igikorwa gikomeye cyo kuvura uwo mwana hakoreshejwe uburyo bwa Balloon Pulmonary Valvuloplasty, afatanyije na Dr. Sagi Assa ndetse na Dr. Christine Niyibogora, Umunyarwandakazi w’inzobere mu gutera ikinya mu kubaga indwara z’umutima.

Kuba uwo mwana yarabazwe bikagenda neza hakiyongeraho ko byamurinze koherezwa hanze, byombi byishimiwe n’abaganga n’ababyeyi be.

Abaganga bakoresheje agapira kabugenewe (catheter) kanyujijwe mu miyoboro y’amaraso mito cyane kugira ngo bagure umutsi wari wifunze mu mutima w’umwana, bigenda neza nyuma y’igihe gito aza gusubizwa Nyina.

Dr. Sagi Assa yasubiye muri Isirayeli mu gihe kitarenze amasaha 30 avuye yo, akaza gukora ako kazi.

Dr. Sagi Assa yasubiye muri Isirayeli

Aho agereye yo, yavuze ko uru rugendo rutari ubutabazi gusa, ahubwo rwabaye ikimenyetso cy’uko abaganga b’u Rwanda bamaze kugira ubushobozi bwo kuvura indwara zikomeye z’umutima z’abana badategereje kohereza abarwayi mu mahanga.

Ikindi ni uko ibyabaye ubwo uriya mwana yavurwaga, bigaragaza ubufatanye bw’u Rwanda na Isiraheli mu rwego rw’ubuzima, uru rukaba rumwe mu nzego Yeruzalemu ikoranamo na Kigali.

Amafoto@FactsOnRwanda

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *