Nyuma y’igihe kitageze ku minsi irindwi Minisanté itangaje ko Abanyarwanda 50 bishwe n’inzoga z’inkorano mu mezi atandatu ashize, umwana w’imyaka 13 wo muri Nyamagabe nawe yishwe nazo.
Uretse uwo mwana, hari abandi bantu 37 baguwe nabi nyuma yo kunywera izo nzoga cyangwa ibindi bisukika mu bukwe bwabereye mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Sekera, Umurenge wa Musebeya, Akarere ka Nyamagabe.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru wanditse ko mbere y’uko ubukwe butaha, nyirabwo yatse uburenganzira ku Murenge bwo kwengera inzoga abatumirwa be kandi abwaka avuga ko ibyo azategura bizaba byujuje ubuziranenge.
Abahaye bagenzi bacu amakuru bavuga ko yaje kwemererwa kwenga izo nzoga zujuje ubuziranenge gusa we aza gukora ibinyuranye n’ibyo.
Uretse izo yiyengeye, hari n’izo bamutwerereye zirimo ubushera, ibigage n’imitobe, bikaba bikekwa ko ari byo abatashye ubwo bukwe banyoye bibakoraho.
Muri abo byakozeho harimo n’uwo mwana w’imyaka 13.
Uburemere bw’iyo nkuru bwatumye na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi agira icyo abivugaho.
Ati: “Twagize ibyago umwe muri bo w’imyaka 13 akaba yari umuhungu ahaburira ubuzima, abandi 37 bakaba bari kwa muganga.”
Kayitesi avuga ko abajyanywe kwa muganga batangiye koroherwa, ndetse hari abasezerewe barataha.
Yihanganishije umuryango wabuze umwana, yifuriza gukira abakirwaye.
Yasabye abaturage gukunda ubuzima no kubusigasira birinda ibyo kunywa no kurya ibitujuje ubuziranenge kandi bagakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi n’abaganga mu gutegura amafunguro yabo.
Inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kuba ikibazo gikomeye ku buzima bw’Abanyarwanda.
Mu minsi ishize, inzego z’umutekano zirimo Polisi, ingabo z’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, MINALOC, Minisanté n’izindi nzego zaganiriye uko iki kibazo cyahagarikwa.
Aho niho hatangarijwe ko izo nzoga zimaze kwica abaturage 50 abandi 100 barahuma burundu.
Mu mezi atandatu ashize, Polisi yafashe kandi imena litiro 900,000 by’izo nzoga, Akarere ka mbere zafatiwemo kakaba ari Musanze kuko yihariye litiro 300,000.
Intara y’Amajyaruguru niyo yugarijwe n’iki kibazo kurusha izindi kandi amateka y’ibi yerekana ko iki kibazo kimaze igihe muri Musanze.
Mu myaka yaza 2018, muri Hoteli yitwa Hilltop mu Karere ka Kicukiro higeze kubera inama yahuje inzego zirebana n’ubuzima n’ubuziranenge ivugirwamo ko imwe mu mpamvu itera abanya Musanze kunywa izo nzoga ari ubukonje baba bashaka kwirukana mu mubiri.
Kubera ko inzoga zujuje ubuziranenge zihenda, abaturage bahitamo gukora no kunywa izutujuje ubwo buziranenge zihendutse ubundi bakumva barasinze, ibindi ntube wagira icyo ubibabwiraho.
Uretse ubukonje baba bashaka kwirukana mu mibiri yabo, indi mpamvu yavugiwe muri iyo nama icyo gihe ubwo abanyamakuru baganiraga na bamwe mu bafite inganda zikora inzoga mu mbuto, ni uko ab’i Musanze na Burera baba bariye ibirayi bakumva ko inzoga nk’izo ntacyo zabatwara.
Icyakora, baba bibeshya kuko umwijima, ubwonko, umutima n’impyiko ndetse n’urwagashya bihangirikira buhoro buhoro bikazagera ubwo umuntu ahakura uburwayi bukomeye burimo naza kanseri.
Bikururira abantu guhuma, bigateza umwiryane mu miryango, gukubita no gukomeretsa cyangwa kwica.
Perezida Paul Kagame aherutse kuburira urubyiruko ko niba rushaka kuzagera ku nzozi zarwo, rukwiye kuzibukira ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi.

