Gianni Infantino ni Perezida wa FIFA kuva muri Gashyantare, 2016. Aherutse gutangaza ko FIFA yahagaritse gahunda yari yarateje impaka nyinshi yo kugurisha imigabane mu marushanwa ategurwa na FIFA ku bashoramari bigenga.
Abikoze nyuma y’uko hari abatarabivuzeho rumwe nawe mu buryo bukomeye mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi.
Infantino yavuze ko byagaragaye ko uwo mushinga “wateje amacakubiri” kandi ko ayo macakubiri “atakiri mu nyungu z’icyo wari ugamije mbere.”
Uyu mugabo ukomoka mu Busuwisi -mu rwego rwo gucubya ubwo bwumvikane buke- yongeyeho ati: “Kubera iyo mpamvu, iki cyifuzo ntikigikomeje.”
Mbere yaho, Infantino yari yasezeranyije amashyirahamwe 211 agize FIFA inkunga ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika (angana na miliyari hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda) iyo ashyigikira gahunda yo kwemerera abashoramari bigenga gushora imari mu marushanwa ya FIFA, harimo Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’icy’abagore.
Ariko rero, UEFA, ishinzwe umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, yahise ifata umwanzuro wo kwanga kwitabira amarushanwa y’Igikombe cy’Isi mu gihe iyo gahunda yari kuba ishyizwe mu bikorwa.
N’izindi nzego z’uturere dutandukanye zishinzwe umupira w’amaguru nazo zagaragaje ko zitayishyigikiye.
Ku wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri FIFA, Kevin Lamour, yavuze ko ubuyobozi bw’imbere muri FIFA ubwabwo “bwabeshywe” ku bijyanye n’uwo mushinga.
Carlos Cordeiro, wari umujyanama mukuru wa Infantino mu bijyanye n’ingamba z’iterambere n’imiyoborere ya FIFA ku rwego mpuzamahanga, yeguye kuri uwo mwanya kubera iyo gahunda itaravuzweho rumwe.
Ndetse yavuze ko icyo cyifuzo “cyari amasezerano mabi ku mupira w’amaguru” kandi ko “cyari gushyira ejo hazaza hawo mu kaga.”
Ibi byabaye nyuma y’uko izindi mpuzamashyirahamwe ebyiri zikomeye z’umupira w’amaguru nazo zitangaje ko zitemeranya n’iyo gahunda.
CONCACAF ishinzwe umupira w’amaguru muri Amerika ya Ruguru, Amerika yo Hagati ndetse no mu birwa bya Caraïbes, yatangaje ko abanyamuryango bayo banze iyo gahunda mu buryo budasubirwaho.
Amakuru aturuka muri iyo mpuzamashyirahamwe avuga ko amashyirahamwe menshi yo muri ako karere atagifitiye icyizere Gianni Infantino.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Aziya (AFC)nayo yatangaje ko ishyigikiye byimazeyo UEFA na Concacaf ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, aherutse kuvuga ko Infantino ‘atari umuntu ukwiriye kuyobora FIFA.’
Ibi rero bishyira Infantino mu gitutu gikomeye mu gihe yitegura kongera kwiyamamariza manda ya kane yo kuyobora FIFA mu Nteko Rusange izaba muri Werurwe(3), 2027.
Asa nuhosha ubwo burakari, yasohoye itangazo agira ati: “Intego yacu yahoraga ari iyo guhuza abantu no guteza imbere umupira w’amaguru, kandi ni ko bizahora.”
Infantino w’imyaka 56 avuga ko mu myaka iri imbere azaharanira kongera guhuza impande zose zirebwa n’iyo ngingo mu gushyigikira inyungu zihurizwaho n’umupira bakunda.
Perezida wa AFC, Sheikh Salman bin Ebrahim Al Khalifa, yakiriye neza icyemezo cyo guhagarika uwo mushinga.
Yagize ati: “Ejo hazaza h’umupira w’amaguru ku isi hagomba guhora hagenwa binyuze mu biganiro nyabyo, ubufatanye bw’impande zose no kubahiriza inzego zisanzwe zigenga uyu mukino.”
Nta mahirwe yo kwemezwa gahunda ya Infantino yari ifite
Nubwo UEFA na Concacaf byari byamaze kwamagana uwo mushinga, FIFA yabanje gutangaza ku wa Gatanu ko izawukomeza, ivuga ko ‘nta muntu uri kugurisha umupira w’amaguru.’
Icyakora, kugira ngo uwo mushinga wemerwe, Infantino akeneye gushyigikirwa n’amajwi y’ubwiganze bw’amashyirahamwe agize FIFA, bigasaba byibura amashyirahamwe 106 muri 211 ko atora awushyigikira.
Icyo cyizere cyarushijeho kuyoyoka ubwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Aziya (AFC) yifatanyaga na UEFA na Concacaf mu kwamagana uwo mushinga.
UEFA ifite amajwi 55.
Concacaf ifite amajwi 35.
AFC (Aziya) ifite amajwi 46.
Iyo abanyamuryango bose bakurikiza imyanzuro y’impuzamashyirahamwe yabo, byari gusobanura ko ibihugu 136 byari gutora birwanya gahunda ya Infantino.
Impuzamashyirahamwe ya Afurika (CAF) n’iya Oseyaniya (OFC) yo yari yatangaje ko izaganira kuri uwo mushinga muri Kanama(8), 2026.
Naho Conmebol, ishinzwe umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo, yavuze ko yasabye FIFA ibisobanuro birambuye ku ntego y’umushinga, imiterere yawo, uburyo wari kuyoborwa n’ingaruka zawo mu gihe kirekire.
Gahunda ya Infantino yari imeze ite?
FIFA na Gianni Infantino bifuzaga gushinga ishami ry’ubucuruzi ryihariye ryari kuyobora amarushanwa akomeye ya FIFA, harimo n’Igikombe cy’Isi, maze abashoramari bo hanze bakemererwa kugura imigabane muri iryo shami.
FIFA yavuze ko yari gutumira abashoramari bo hanze kugira ngo bashore imari ku rugero ruto rudatuma babona ububasha bwo kugenzura ibikorwa, binyuze mu kigo gishya cyiswe FIFA Forward Enterprise (FFE).
Infantino yari yashyizeho itariki ya 19 Nzeri(9) nk’igihe ntarengwa cyo kuba amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yemeye iyo gahunda, kugira ngo abashe kubona inkunga ya mbere ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.
Inyandiko y’impapuro 25 yakozwe na banki y’ishoramari JP Morgan yasobanuye uko amarushanwa ya FIFA yari kwagurwa ku buryo buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryari kuzajya rihabwa hafi miliyoni 24 z’amayero (hafi miliyoni 20.5 z’amapawundi) hagati ya 2035 na 2039.
Iyo nyandiko yanagaragazaga gahunda nshya z’ubucuruzi no gukurura abakozi b’inararibonye binyuze mu buryo bwo kubagenera ibihembo bishingiye ku musaruro.
Yasobanuraga ko Igikombe cy’Isi ari cyo gikorwa cya siporo gikurikiranwa cyane kurusha ibindi ku isi, ariko ko FIFA yo ubwayo itarabasha kubyaza umusaruro uko bikwiye ubushobozi bw’ubukungu ifite.
Icyakora, muri iyo nyandiko nta hantu havuzwe ku mupira w’amaguru w’abagore.
FIFA yavuze ko sosiyete y’ishoramari Thrive Eternal ari yo yari kuyobora itsinda ry’abashoramari ryari gushora imari muri FFE.
Thrive ni sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishora imari mu bigo bikiri mu iterambere, yashinzwe na Joshua Kushner, musaza wa Jared Kushner, umukwe wa Perezida wa Amerika Donald Trump.
Ku wa Gatanu, Donald Trump yavuze ku nshuro ya mbere kuri iyi gahunda, avuga ko atigeze ayiganiraho na Gianni Infantino.
Gusa aba bombi bagiranye umubano wa hafi kuva Trump yongeye gutangira manda ye ya kabiri ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2025.
Ese Infantino ashobora gukomeza kuyobora FIFA?
Gianni Infantino yabaye Perezida wa FIFA mu mwaka wa 2016, atsinze Sheikh Salman wari Perezida wa AFC nawe wawushakaga, amutsinda ku majwi 115 kuri 88.
Mu mwaka utaha(2027) muri Maroc niho hazabera amatora ya Perezida mushya wa FIFA mu Nama Rusange ya 77 y’uyu muryango izaba muri Werurwe(3).
Abifuza kwiyamamaza bafite kugeza ku itariki ya 18, Ugushyingo(11) ngo babe batanze kandidatire zabo
Mbere y’ibyabaye muri iki cyumweru, byari byitezwe ko Infantino yari kongera gutorerwa kuyobora FIFA nta wundi bahanganye.
Amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi, harimo n’ayo mu Burayi, yari yamaze gutangaza ko azamutora.
Icyakora, haracyategerejwe kureba niba ibyabaye muri iki cyumweru bizatuma benshi bamwambura inkunga bari baramwemereye.
Mu itangazo rye, Infantino yongeye gushimangira ko gahunda ye yari igamije kongerera ubushobozi amashyirahamwe agize FIFA, cyane cyane ayo mu bihugu bikennye bikenera ubufasha kurushaho.
Ariko kandi, byagaragaye ko iyo gahunda yateje kutumvikana no gucikamo ibice muri FIFA ubwayo.
Carlos Cordeiro, wari uhagarariye FIFA mu itsinda ryashyizweho na Perezidansi ya Amerika mu gutegura Igikombe cy’Isi cya 2026, ni we muyobozi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru muri FIFA weguye kubera iyo gahunda.
Mu itangazo rirerire yasohoye, Cordeiro yavuze ko atemeranyaga na gato n’iyo gahunda kandi ko atemera igitekerezo kivuga ko FIFA ikeneye abashoramari bo hanze kugira ngo yongere agaciro k’ibikorwa byayo.
Yanavuze ko nta ruhare na ruto yagize mu gutegura uwo mushinga.
Amakuru avuga kandi ko Infantino atigeze amenyesha bamwe mu ba Visi Perezida umunani ba FIFA iby’iyo gahunda, nubwo bivugwa ko yari gushobora kwinjiriza FIFA miliyari 10 z’amadolari ya Amerika.
Kevin Lamour yavuze ko uwo mushinga wari “umushinga w’umuntu umwe”, yongeraho ko Perezida wa FIFA akwiriye guhuza abantu, kubunga no kubatera imbaraga, ariko ko ibyabaye byagaragaje ibinyuranye n’ibyo.
Mu gusubiramo ibyo yavuze, BBC yanditse iti: “Niba ibyo bivuze ko nzatakaza akazi kanjye, ibyo ndabyemera. Nzubaha uwo mwanzuro. Ariko nibura iri joro ndaryama ntuje.”
Ubwo amakuru ya mbere yerekeye gahunda ya FIFA yatangazwaga ku wa Kabiri, umwe mu bayobozi bakomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza yavuze ko iyo nkuru yari kuba ikomeye, cyangwa se ikanaruta, iy’ihangwa rya European Super League.
Nubwo atari yiteze ko uwo mushinga wari gusenyuka vuba bene ako kageni, byabaye ngombwa ko uhagarikwa nyuma y’iminsi ibiri gusa ugereranyije n’igihe byafashe Super League.
Nta myigaragambyo y’abafana yabaye mu mihanda, ariko kuva amakuru atangiye gusohoka, byagaragaraga ko abantu benshi mu mupira w’amaguru batemeranyaga n’ingaruka uwo mushinga washoboraga kugira.
Infantino azwi nk’umunyapolitiki ushishoza kandi yarabyerekanye ubwo yabonaga ko iriya gahunda ishobora kuzateza rwaserera agahitamo kuyihagarika.
Nubwo ikibazo cyihutirwaga gikemutse, mu mezi ari imbere hazakurikiranywa cyane niba Gianni Infantino azabasha kongera kubaka icyizere n’isura ye mu buyobozi bwa FIFA.

