Imibare y’agateganyo igaragaza ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri italiki 11, Kanama(8), 2026, abantu 132 ari bo bari babaruwe ko bishwe n’umutingito ukomeye wateye muri Colombia, igihugu kiri muri Amerika y’Amajyepfo.
Niwo mutingito abahanga bavuga ko ukomeye wibasiye iki gihugu mu binyacumi by’imyaka yahise, kandi imibare y’abo wahitanye ishobora kuza kwiyongera uko abatabazi bakomeza akazi kabo ko kureba niba hari abagihumeka.
Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7.4 ku gipimo cya Richter wabaye saa 07:34 ku isaha y’i Bogota( umurwa mukuru wa Colombia) uburebure bwawo munsi y’ubutaka bukaba bwari kilometero 103.
Ibyo byatangajwe n’ikigo cya Colombia gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’imiterere y’ubutaka.
Ubukana bwawo bwatumye ugera mu gice kinini cy’igihugu, ukagera mu turere two mu Burengerazuba bwa Colombia ku ntera y’ibirometero amagana.
Abenshi mu bapfuye ni abari batuye umujyi wa Pereira uherereye mu gace kazwiho guhinga ikawa muri Colombia. Indi mijyi iwukikije ndetse n’akarere ka Valle del Cauca na byo byangijwe bikomeye.
Aho umutingito watangiriye hari hafi y’umudugudu wa San José del Palmar, mu Ptara ya Chocó.
Icyakora, umuyobozi w’ako gace, León Fabio Marín Moncada, yabwiye BBC ko ku bw’amahirwe nta muntu wahapfiriye cyangwa ngo ahakomereke, nubwo imihanda ijya n’iva muri ako gace yangiritse.
Ishyirahamwe ry’imijyi mikuru ya Colombia ryatangaje ku wa Mbere ko abantu barenga 480 bakomeretse kubera iyi mitingito.
Umujyi wa Pereira uri ku bilometero hafi 55 uvuye aho umutingito watangiriye, ni umwe mu mijyi yangijwe cyane.
Amashusho yagenzuwe na BBC yagaragaje nibura inyubako imwe isenyukira ahitwa Plaza Bolívar, ari na ho hantu hazwi cyane mu mujyi.
Ahantu hasenyutse hari huzuye abantu, hakwirakwiriye imyanda n’umukungugu nyuma yo gusenyuka kw’iyo nyubako.
Abayobozi b’inzego z’ibanze batangaje ko nibura abantu 40 bapfiriye mu gace k’umujyi wa Pereira n’inkengero zawo, kandi inyubako 65 zasenyutse kandi bikekwa ko abantu bashobora kuba bagifungiraniye mu nzu zabaguyeho cyangwa bagwiriwe n’inyubako 15 muri izo.
Mu bice bimwe na bimwe by’umujyi hashyizweho itegeko ryo kutasohoka mu ngo nijoro, rikaba rizakomeza kugeza saa 05:00 zo ku wa Kabiri.
Cali na yo yagizweho ingaruka zikomeye
Mu mujyi wa Cali, uri hafi kilometero 160 mu Majyepfo ya Pereira hafi kilometero 200 uvuye aho umutingito watangiriye, inyubako 32 zasenyutse.
Dan Cutler, ufite imyaka 29, ukomoka i Londres, yari amaze hafi amezi abiri muri Colombia ari kumwe n’umukunzi we mu rugendo, biba akaba yari ari muri Cali.
Yabwiye BBC ko umutingito wamukanguye, avuga ati: “ Kuva nabaho sinigeze ngera mu bihe nk’ibi.”
Hari kandi amakuru y’abantu bapfiriye mu mijyi ya Manizales, Quibdó na Medellín, ndetse no mu turere twa Chocó na Valle del Cauca.
Amashusho yafashwe n’ikigo cy’amakuru EPA yagaragaje inyubako yasenyutse i Manizales nyuma y’umutingito ukomeye w’ubukana bwa 7.4.
Muri Manizales, abantu nibura babiri barapfuye.
Umwanditsi w’amakuru akaba n’umuhanga mu by’ikirere, Luis Felipe Molina, ukomoka i Manizales, yari iwe mu rugo igihe umutingito wabaga.
Yari ku birometero hafi 150 uvuye aho umutingito watangiriye.
Yasobanuye ko kubera ko uyu mujyi wigeze guhura n’imitingito mbere, ufite amategeko akomeye cyane agenga iyubakwa ry’inyubako kugira ngo zishobore guhangana n’imitingito.
Ibyo byatumye inyubako yari arimo ibasha kwihanganira umutingito.
Ikigo cya Colombia gishinzwe iby’indege cyatangaje ko hari ibyangiritse ku bibuga by’indege byinshi birimo ibya Pereira, Manizales, Quibdó, Armenia, Cartago na Buenaventura.
Mu murwa mukuru Bogotá, ibiti n’amatara yo ku mihanda byanyeganyegaga cyane.
Umutingito wumvikanye no mu bihugu bituranye na Colombia, birimo Venezuela, Ecuador na Panama.
Uyu mutingito wabaye nyuma y’amezi atageze kuri abiri gusa uhereye ku mitingito ibiri ikomeye yibasiye mu Majyaruguru ya Venezuela, aho abantu barenga 6,300 bapfuye.
Perezida wa Colombia, Abelardo de la Espriella, yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’ibiza bikomeye ku rwego rw’igihugu.
Ibi biha leta ububasha bwihariye bwo guhangana n’ibihe by’ibiza, harimo no kwimura cyangwa kongera gukoresha ingengo y’imari mu bikorwa by’ubutabazi.
Uyu Perezida amaze iminsi mike atangiye inshingano ze, kuko yari yaratangiye kuyobora igihugu ku wa Gatanu.
Yahise ahura n’ikiza gikomeye gishobora kuzagira uruhare rukomeye mu mateka y’ubuyobozi bwe.
Uretse abantu bapfuye, Perezida yemeje ko inzu arenga 1,500 zangiritse.
Uko ubukana bw’ibyangijwe n’umutingito bwagiye burushaho kumenyekana, abayobozi b’ibihugu bitandukanye batangiye gutanga ubutabazi n’ubufasha.
Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Amerika “ikurikiranira hafi” ibijyanye n’umutingito kandi ko “yiteguye gutanga ubufasha”.
Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko hari satellite ya Copernicus y’Uburayi iri gukoreshwa mu gushakisha no gutabara abantu.
Perezida wa El Salvador, Nayib Bukele, yoherereje abaturage ba Colombia ubutumwa bwo kubihanganisha no kubagaragariza ubufatanye, ndetse atanga abakozi n’ibikoresho byakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku mitingito, US Geological Survey, cyagereranije ko abantu bagera kuri miliyoni 1.5 bumvise kunyeganyega gukomeye kugera ku rwego ruri hafi ya 7.
Iki kigo cyavuze ko imitingito itangirira mu ntera ndende uvuye ikuzimu, nk’uwabaye muri Colombia ku wa Mbere, akenshi iba idateje akaga cyane nk’iyibera hejuru.
Umwihariko w’imitingito imeze nk’uwaraye ubereye muri Colombia ni uko ishobora kurekura ingufu nyinshi ku buryo zangiza inyubako, kandi ishobora gukurikirwa n’indi mitingito yunganira ishobora kuba mike ariko ikaba ifite ubukana bukomeye.

