Perezida Wa FERWAFA Yafungiwe Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ngoga Fabrice

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry B. Murangira, yemeje itabwa muri yombi rya Shema Fabrice Ngoga uyobora FERWAFA, akaba akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiwe.

Amakuru yo kuri uyu wa Gatatu italiki 12, Kanama(8) 2026 avuga ko afungiwe kuri sitasiyo ya RIB iri ku Kicukiro.

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Ngoga Fabrice Shema yatawe muri yombi.

RIB iri kandi gusuzuma niba hari ibindi byaha bifitanye isano n’iki kibazo, ariko kugeza ubu nta bindi bisobanuro birambuye yatangaje.

Shema yatorewe kuyobora FERWAFA muri Kanama 2025, nyuma yo kuba Perezida w’ikipe ya AS Kigali.

Ni na we washinze akanaba Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Africa Medical Supplier Plc (AMS), ikigo gikora ubucuruzi bwo gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ikigo AMS cyamenyekanye cyane mu 2025 nyuma yo gutanga impapuro mpeshamwenda z’ikigo (corporate bond) zifite agaciro ka miliyari Frw 5, zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu kandi zikagira inyungu ya 13.25% ku mwaka.

Nyuma yaje gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange).

Kugeza ubu, nta kimenyetso cyerekana ko itabwa muri yombi rya Shema rifitanye isano na AMS cyangwa izo mpapuro mpeshamwenda.

RIB kandi nayo ntiratangaza amafaranga yari kuri sheki ivugwaho kuba itazigamiye cyangwa uwatanze ikirego, gusa iperereza riracyakomeje.

Itabwa muri yombi rya Shema ryongeye gutuma havuka impaka ku ikoreshwa ry’ifungwa ry’abakekwaho ibyaha mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu Rwanda.

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’ibibazo by’imibereho y’Abanyarwanda, Gonzaga Muganwa, yibajije niba gufunga Shema mbere y’urubanza byari ngombwa.

Ati: “Umuco wo gufunga abantu ukomeje kuba ikizinga k’ubutabera mu Rwanda. Iki si ikibazo gisaba ko ukekwaho icyaha afungwa mbere y’urubanza, urebye ku mwanya afite, ubushobozi bwo kubona abishingizi ndetse no gutanga ingwate.”

Undi muntu watanze igitekerezo kuri X yagize ati: “Ntabwo dufite amakuru yose y’iki kirego, ariko nizera ko RIB akenshi ikora nk’aho iri ku gitutu gihoraho. Uburyo hafatwa icyemezo cyo gufunga umuntu n’ibyaha ashinjwa ntabwo buri gihe bwagiye bugaragara cyangwa ngo bukurikizwe mu buryo bumwe.”

Luckman Nizeyimana na we yagize ati: “Shema Fabrice, uyu muyobozi yakoze byinshi mu guhindura bimwe mu bibazo bireba buri wese mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Bwana Fabrice yarakoze kugira ngo ahe agaciro ba nyiricyubahiro b’umupira w’amaguru bakunda uyu mukino mu Rwanda. Ibyo umuntu akora ni byo tumwibukiraho.”

Nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda, umuntu ukekwaho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha.

Ikindi ni uko amategeko avuga ko umuntu ashobora gutanga ingwate n’ibindi byatuma akurikiranwa adafunzwe.

Ku byerekeye Shema Fabrice Ngoga, Umuvugizi wa RIB yabwiye Taarifa Rwanda ko hari ibindi byaha akurikiranyweho bifitanye isano n’icyo yafungiwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *