Mushake Ubumenyi Muve Mubibayobya Ubwenge- Min Umutoni Abwira Urubyiruko

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Sandrine Umutoni

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry’urubyiruko n’ubuhanzi Umutoni Sandrine yibutsa urubyiruko ko imyaka rurimo ari iyo kunguka ubumenyi no gushaka imibereho aho kuba iyo gupfusha ubusa banywa ibiyobyabwenge.

Yabivugiye i Rutunga muri Gasabo ubwo hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wabaye kuri uyu wa Gatatu italiki 12, Kanama(8) 2026.

Umutoni Sandrine avuga ko iyo umuntu akiri mu mabyiruka, aba agomba kugira intego zo kuzamuteza imbere akuze bihagije ubwo igihugu kizaba kimushaka ngo akirengere.

Ibyo bigerwaho binyuze mu kugira ubumenyi kuri byinshi birimo ubukorikori, siyansi, ikoranabuhanga, kumenya gucunga neza amafaranga no kubana neza n’abandi.

Sandrine Umutoni yavuze ko urubyiruko rugize 73% by’abaturage b’u Rwanda, bityo rukaba rufite uruhare rukomeye mu hazaza h’igihugu.

Ndetse imibare yerekana ko Abanyarwanda bafite hagati y’imyaka 16 na 30 bagize 27.7% by’Abanyarwanda bose muri iki gihe bagera kuri miliyoni 14.5

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Gumana ubuzima bwiza. Ongera ubushobozi. Gera ku ntego zikomeye.”

Minisitiri yavuze ko kugira ngo urubyiruko ruzabe ingirakamaro rugomba kwita ku bintu bitatu ari byo: kubungabunga ubuzima bwiza, kongera ubushobozi n’ubumenyi no kugira icyerekezo cy’ubuzima.

Ati: “Muri mwe harimo imbaraga z’igihugu cyacu, haba uyu munsi ndetse no mu gihe kizaza.”

Yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira ubuzima n’imibereho myiza yabo, harimo gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, gutwara inda z’imburagihe n’indi myitwarire yangiza ubuzima.

Yanasabye urubyiruko gukora siporo, kurya indyo yuzuye, kuruhuka bihagije no kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse n’ubuzima bw’umubiri.

Ku bijyanye no kongerera urubyiruko ubushobozi, Umutoni yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha urubyiruko kubona uburezi, amahugurwa y’imyuga, kongera ubumenyi, amahirwe yo kwihangira imirimo ndetse no kubona akazi.

Yashishikarije urubyiruko gukoresha ayo mahirwe no kwiga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Turabasaba urubyiruko kwiga cyane, kwirinda ubunebwe n’ibibarangaza, kubaha buri mwuga, ndetse no gukomeza kwiga ubumenyi bushya bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

Yanasabye urubyiruko gukorera hamwe, gukomeza kwimakaza indangagaciro nyarwanda no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Nugira ubuzima bwiza, ukarangwa n’indangagaciro nziza, ukagira ubumenyi, ugakoresha ikoranabuhanga neza kandi ugakora cyane kugira ngo witeze imbere, ahazaza hawe hazaba heza.”

Charles Avelino, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, watanze ubutumwa bwa UNESCO, yavuze ko amahirwe ari imbere y’urubyiruko azagera kuri benshi nibakomeza kuba bazima mu mico no mu myifatire.

Yavuze ko kongerera urubyiruko ubushobozi bidakwiye kugarukira ku bumenyi busanzwe gusa, ahubwo ko hakenewe n’ubumenyi bwo gutekereza neza no gusesengura ibibazo, gukoresha ikoranabuhanga, gukemura ibibazo no guhanga ibishya.

Ati: “Amahirwe ari imbere yanyu ni aya mpuzamahanga, ariko n’ibibazo muhura na byo ni mpuzamahanga.” Yagarutse ku bibazo birimo imihindagurikire y’ikirere, iterambere ryihuse ry’ikoranabuhanga ndetse n’impinduka mu bukungu.

UNICEF na yo yashishikarije urubyiruko kwitabira amarushanwa y’abanyeshuri yo ku rwego rwa Afurika, agamije gushaka ibisubizo bifatika kandi bibereye buri wese ku bibazo bireba abana n’urubyiruko mu Rwanda no muri Afurika.

Uyu muryango w’Umuryango w’Abibumbye uri no kwizihiza imyaka 40 umaze ukorana na Leta y’u Rwanda.

Mu bikorwa byo kwizihiza iyi myaka, UNICEF, Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa babo bateganya gushyigikira igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto mu mashuri no mu bigo byita ku mikurire n’iterambere ry’abana bato hirya no hino mu gihugu.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko byabereye mu gihugu hose, mu gihe ibirori by’ingenzi ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Gatsibo.

Mu Karere ka Gasabo, ibi birori byaranzwe kandi n’imyidagaduro irimo imbyino n’ibitaramo by’urubyiruko, aho umuririmbyi Ariel Ways na we yataramiye abitabiriye ibirori

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *