Ahitwa Rakai muri Uganda hadutse indwara yica umuntu mu minsi ibiri, ikarangwa n’uko abyimba igituza, akazana ibisebe ku maboko kandi mu minsi mike ishize, imaze kwica abantu bane b’ahitwa Muddala, Kyakabikwa na Kyabigondo yo mu Murenge wa Lwamagwa.
Chimpreports yanditse ko abapfuye ari Bangirana Charles, Ntegyeriize Jenifa, Behakanira Christmas n’undi muntu umwe utaramenyekana.
Hatangiye iperereza ngo harebwe icyaba gitera iyo ndwara bityo hatakerezwa ibyakorwa mu kuyikumira no kuyivura hakiri kare.
Umuvugizi wa Polisi muri Greater Masaka aho ibi byabereye witwa Superintendent of Police Twaha Kasirye, yavuze ko iyi ndwara bitangira umuntu agira ibisebe bifata amaboko, nyuma igituza kikabyimba agapfa mu minsi ibiri.
Twaha Kasirye yasabye abaturage gukomeza gutuza, kujya batanga amakuru ku muntu wese ugaragaza ibimenyetso no kwirinda kwivura batabanje kugana abaganga.

