Mu gihe abantu ibihumbi bari bateraniye mu Iserukiramuco rya ‘Spinny and Friends Summer Festival’ amaso ya benshi yari yerekejwe ku rubyiniro. Umuziki wari ushimishije, ibyishimo ari byinshi, kandi umwuka w’ibirori uri ku rundi rwego.
Abateguye iki gikorwa bakwiye gushimirwa cyane kuba barashoboye gutegura ibirori bikomeye kandi bikagenda neza.
Ariko kandi, inyuma y’amatara, umuziki n’imyidagaduro, hari indi nkuru y’ingenzi yabaga mu bwitonzi, ikwiye guhabwa agaciro nk’ako.
Iyo nkuru ni iya Polisi y’u Rwanda.
Kuva ku bapolisi bato bari bashinzwe kwakira abantu ku marembo yinjirirwamo kugeza ku bayobozi bakuru bagenzuraga ibikorwa byose, buri mupolisi nahuye nawe yagaragaje ubunyamwuga budasanzwe, imyitwarire inoze n’ituze.
Baganiraga n’abaturage mu cyubahiro batadohotse ku nshingano zabo; bakitabira gufasha abantu batabuze no kugenzura uko ibintu bigenda; kandi bagakoresha ububasha bwabo mu bwitonzi, aho kwitwaza igitugu cyangwa ubukana budakenewe.
Kuba bari bahari byatumaga abantu bumva bafite umutekano, aho kumva bakutse umutima.
Umwe mu bitabiriye ibi birori yarambwiye ati: “Batumye numva mfite umutekano kandi nubashywe.”
Undi nawe ati: “Sinigeze mbona umutekano ucunzwe neza muri ubu buryo kandi ugakorwa mu bwubahane nk’ubu.”
Kimwe mu bintu byanshimishije cyane ni uburyo umutekano waho wahacunzwe: buri wese wari witabiriye, yaba umuntu ukomeye, umunyamahanga cyangwa undi wese, yasakwaga mu cyubahiro, nta vangura.
Nta gutera ubwoba kwabayeho, nta gukoresha imbaraga zidakenewe, nta guhutazwa, nta no kwerekana ububasha binyuze mu gutinyisha abantu ahubwo gahunda n’umutekano byubakiwe ku bunyamwuga, kwihangana no kubahana nibyo nahabonye.
Kuri njye, icyo ni cyo kimenyetso cya polisi igezweho.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abashyitsi benshi baturutse mu mahanga hamwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda.
Kuri benshi muri abo banyamahanga, birashoboka ko ari bwo bwa mbere biboneye bya hafi uburyo u Rwanda rucunga umutekano mu birori rusange.
Babonye abapolisi bafite ikinyabupfura, bakoresha ikoranabuhanga, borohera abantu bakabegera kandi biteguye gufasha.
Mu buryo bwinshi, Polisi y’u Rwanda yabaye intumwa z’igihugu, yerekana ko umutekano no kubahiriza agaciro ka muntu bishobora kugendana.
Gucunga umutekano mu birori byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu si umurimo woroshye.
Nyamara urujya n’uruza rw’abantu rwagenze neza, aho binjiraga hakoraga neza, kandi urujya n’uruza rw’ibinyabiziga hafi y’aho ibirori byabereye rwacunzwe mu buryo buhambaye.
Nta bibazo bikomeye byabayeho, nta bucucike buteje impungenge, kandi nta bwoba bwagaragaye mu bari aho.
Ibinyabiziga byinjiraga kandi bigasohoka neza, naho abanyamaguru bakagenda bisanzuye bayobowe n’abapolisi bari ku kazi.
Gukoresha drones mu kugenzura umutekano byagaragaje uburyo Polisi y’u Rwanda ikomeje gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga.
Inyuma y’ibyagaragaraga hanze, hari urwego rw’umutekano rugenda rurushaho kugira ubushobozi, ruhuza ikoranabuhanga rigezweho, imikoranire myiza n’abakozi bahuguwe neza.
Abitabiriye iri serukiramuco nabo bakwiye gushimirwa.
Umuco wo kubaha amategeko no kwitwara neza mu baturage b’u Rwanda umaze gutera imbere ku buryo bugaragara.
Abantu bihanganiye imirongo nta kavuyo, bemera gusakwa, bubahiriza amabwiriza y’abapolisi kandi barafashanyaga hagati yabo.
Iyo abaturage bagaragaza inshingano zabo, akazi ka polisi karushaho gutanga umusaruro.
Ibyabaye ejo rero byagaragaje ko umutekano rusange utagerwaho na polisi yonyine, ahubwo wubakwa binyuze mu bufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage bakorana nazo.
Ikindi cyanshimishije ni uko abapolisi batagarukiye gusa ku nshingano zabo zisanzwe.
Igihe habagaho ibibazo by’imitegurire cyangwa by’abashyitsi b’imena (VIP), abapolisi binjiraga mu kibazo batuje bagafasha, atari uko byari inshingano zabo byanze bikunze, ahubwo kubera ko bumvaga ko umutekano unajyana no gutuma abantu bose bumva baguwe neza, bubashywe.
Umwe mu bapolisi yabivuze mu magambo make ariko afite ubusobanuro bukomeye ati: “Inshingano yacu ni ukureba ko buri wese yishimira uyu munsi kandi atekanye.”
Mu gihe abahanzi bashimishaga abantu ku rubyiniro, Polisi y’u Rwanda yo yakoraga akazi kayo mu ituze.
Ku mupolisi wese wari ku kazi ejo, reka mushimire ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubumuntu yagaragaje kandi byagaragaje isura nziza y’u Rwanda no gukorera abaturage.
Ndongera gushimira abateguye iri serukiramuco ku gikorwa cyiza bagejeje ku Banyarwanda n’abashyitsi babo.
Nshimiye kandi ibihumbi by’Abanyarwanda bitwaye neza, bituma akazi k’abapolisi kagenda neza.
Naho ku bashyitsi benshi baturutse mu mahanga basuye u Rwanda bakarwibonera n’amaso yabo, ndizera ko basubiranye iwabo ishusho nk’iyo nanjye nabonye: ko mu Rwanda, umutekano, ubunyamwuga no kubaha agaciro ka muntu atari ibintu bihanganye, ahubwo byuzuzanya.
Inyandiko ya Magnus Mazimpaka, Umuyobozi wa Taarifa Rwanda

