Volleyball: U Rwanda Ruri Gukina Na DR Congo

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Nyuma yaho imikino y’igikombe cy’Afurika mu bagore mu mukino wa volleyball itangiriye kuri uyu wa kabiri i Nairobi, ikipe y’u Rwanda igatsinda umukino wayo ubanza, u Rwanda rurakurikizaho Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kuri uyu kabiri taliki 25 Kanama(8) 2026 u Rwanda rwakinnye runatsinda umukino warwo ubanza mu itsinda rya kane rutsinda ikipe y’igihugu ya Algeria amaseti 3-0 (25-22, 25-20, 25-16).

Ikipe y’igihugu ya DR Congo nayo yatsinze ikipe y’igihugu y’u Burundi amaseti 3-0 bivuze ko Congo n’u Rwanda aribyo bayoboye itsinda n’amanota atatu kuri buri umwe kuko nta mukino baratakaza.

Imikino y’umunsi wa kabiri irakomeza kuri uyu wa gatatu aho u Rwanda rukaza gukina na Repubulika ya Demukarasi ya Congo umukino uteganyijwe ku isaha ya saa yine zuzuye z’igitondo ku isaha yo muri kenya ubwo bivuze ko azaba ari ku isaha ya saa tatu zuzuye i Kigali.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kane rusangiye n’ikipe ya Algeria, DR Congo ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *