Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigiye guhemba ikawa z’ubwiza buhebuje bwahize izindi mu mwaka wa 2026, binyuze mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, ubu akabaye ku nshuro ya gatatu.
Kuri uyu wa Kane italiki 27, Kanama(8), 2026 iki gikorwa kizitabirwa n’abahinzi b’ikawa, abatunganya n’abohereza ikawa mu mahanga, abafatanyabikorwa mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa n’abandi.
Aya marushanwa ngarukamwaka ategurwa na NAEB akagira uruhare mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, kwagura amasoko, kuzamura igiciro cyayo ndetse n’amadovize yinjiza mu gihugu, akaba uburyo bwo gushimira abahinzi, abatunganya ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga.
Mu mwaka wa 2025, ikawa yahize izindi yaturutse mu Karere ka Huye igurwa $88 ku kilo kimwe, mu gihe muri 2024, ikawa ya mbere yari iyo muri Gicumbi yo yari yaguzwe $72 ku kilo.
Ba nyir’ikawa zahize izindi muri iyo myaka, bahuriye ku kuba amarushanwa ya ‘Best of Rwanda’ yarabafashije kongera ingano y’umusaruro w’ikawa bohereza ku isoko mpuzamahanga, kongera amafaranga bakura mu buhinzi bw’ikawa, ndetse no kwiteza imbere.

