Dr Doris Picard Uwicyeza uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, asanga ikibazo cy’imyambarire y’abakobwa cyangwa abagore bamwe bavuga ko idahwitse, gikwiye kwitonderwa, ntihagire umugore cyangwa umukobwa ugihutarizwamo.
Icyakora, nawe yemera ko haramutse hari uwarenze kucyo amategeko ateganya, aba agomba kubiryozwa, ariko nanone ntihagire uwuririra kuri ibyo ngo ahutaze Umunyarwandakazi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Kuri we, kuba umukobwa wo mu Rwanda yakwambara ukuntu bamwe babona ko kudahwitse, ntibiha abo bantu uburenganzira ubwo ari bwo bwose bwo kumuhutaza, ngo bamwambure icyubahiro kimuranga by’umwihariko ariko gikwiye n’ikiremwamuntu muri rusange.
Ibi kandi ngo ntibigirwaho impaka!
Ku rundi ruhande, asanga kugira ngo imyambarire y’abagore cyangwa abakobwa ibe ishyize mu gaciro kandi nuteshutse ntahohoterwe, ari ikintu kigomba kuganirwaho birambuye, imyumvire yo kwibasira abantu kubera impamvu runaka igacika.
Yemera ko nubwo Leta-binyuze mu nzego zayo zirimo na Polisi- ifite inshingano zo gutuma amategeko, amateka n’amabwiriza cyangwa indangagaciro z’Abanyarwanda byubahirizwa, abo bireba bose( ari bo Abanyarwanda) bakwiye kubigira ibyabo, bakabyumva kimwe.
Ati: “Itangazo ryonyine ntirizasubiza ibyo bibazo. Na Guverinoma yonyine ntishobora kubikemura.”
Yagarutse ku kiganiro giherutse guhuza urubyiruko, sosiyete sivile, abayobozi ba Leta na Polisi kikagaruka kuri iyo ngingo, yemeza ko cyari ingirakamaro kuko cyabaye umwanya wo ‘gusasa inzobe’.
Avuga ko muri cyo, habayeho kutemeranya kuri byose kandi ngo ibi birasanzwe ku bantu baganira ku ngingo ishyushye nk’iyo.
Kunyuranya ibitekerezo ku bijyanye n’imyambarire, umuco, umutekano, uburenganzira bw’umugore n’uburyo ibyo byose bikwiye guhuzwa ni ibintu bisanzwe mu biganiro mpaka bigamije kubaka.
Icy’ingenzi, nk’uko umuyobozi wa RGB yabivuze, ni ukumvikana ko ibiganiro bigomba gukomeza kandi ko abantu bakwiye kurenga impaka ziri aho gusa, ahubwo bagatangira gukorera hamwe.
Yongeraho ko ibyakorwa byose haba muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza, bigomba guharanira ko Umunyarwandakazi aho ari hose mu gihugu cye yumva atekanye.
Ati: “Tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku muryango aho buri mugore n’umukobwa yumva afite umutekano, kandi yubashywe.”
Ubutumwa bwe bushimangira ko kuba hari umuntu utemera imyambarire y’undi muntu bitamuha uburenganzira bwo kumutuka, kumukorera ihohoterwa, kumukorakora atabishaka cyangwa kumugirira nabi mu buryo bwose.
Uretse impaka n’inkuru ku nzoga zitujuje ubuzirangenge zaranze intangiriro za Kanama(8), 2026, indi ngingo yaranze iherezo ry’uko kwezi ni imyambarire bivugwa ko idahwitse yagaragaye mu bakobwa bitabiriye igitaramo cya Diamond Platnamz cyabereye mu mbuga ya BK Arena mu minsi mike ishize.
Byafashe indi ntera ubwo umukobwa w’i Rubavu yurizwaga imodoka ya Polisi bita ‘PANDAGARE’ mu buryo bamwe bemeje ko bwamwandagaje kandi burimo no kumuhohotera ‘azizwa ko yari yambaye impenure’.
Ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga byatumye abapolisi bakoreye uwo mukobwa ibyo bintu urwego rwa Polisi rushinzwe imyitwarire iboneye( Police Disciplinary Unit, PDU) rubafunga ngo rukurikirane iki kibazo n’ubwo rubanda batamenye icyakorewe abo bapolisi nyuma y’ifatwa ryabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga yigeze kuvugira mu kiganiro n’itangazamakuru ko u Rwanda rudashobora kureka ngo abakobwa barwo ‘bahinduke ibyomanzi’.
Ati: “Ibyo ndabibabwira duhagaze ahangaha, ndabivuga ndi umuvugizi wa Polisi, abivuze ari umuvugizi wa RIB[Murangira], ni nako ubuyobozi bubyumva, ntabwo tubivuga ari ibyacu. Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo migirire ntikenewe mu Rwanda.”
Yunzemo ko abavuga ko mu Rwanda hataryoshye, ngo bazajye aho bashaka babyine bambaye ubusa babyinire yo, ariko ngo mu Rwanda ibyo bitazongera kwemerwa ukundi.
Abivuga hari ku italiki 09, Kanama(8), 2026 mu kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Perezida Paul Kagame yigeze kuburira urubyiruko rw’u Rwanda ko niba rushaka gutera imbere, hari ibyo rugomba kwirinda.
Muri byo harimo inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kandi rukirinda gutwarwa na ‘Vibes’ ngo zirubuze gushaka ubumenyi n’ubwenge bizarufasha kuzavamo ingirakamaro.
Yabivugiye i Gabiro ubwo yarangizaga itorero ry’Indangamirwa riherutse kurangiza amasomo yaryo.

