Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero ivuga ko mu myaka itanu ishize, yashyize ingufu mu bukangurambaga bugamije kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki n’ubw’ibirayi.
Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere, Nyiramasengesho Jeannette avuga ko abayigize n’abandi bagize Nyobozi biyemeje ko mu mirenge yose yako hakozwe kandi hazakomeza gukorwa ivugurura ry’uburyo abahinzi bahinga kandi bakita ku rutoki rwabo.
Biri muri gahunda y’aka Karere yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe kuzihaza mu biribwa, urutoki ruzavugururwa ruzakazaba ruteye kuri hegitari 371,7 rukazaterwamo imibyare 356.200 y’insina za kijyambere.
Ikigo Umushinga witwa ARCOS ubinyujije mu wundi mushinga wihariye bise Mulakila.
Mu rwego rwo kwagura ubwo buhinzi, abahawe imibyare nimara gukura ikavamo insina nziza, bazayihaho na bagenzi babo bityo ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye rugere kuri benshi.
Jeannette Nyiramasengesho ati: “Abahinzi bacu bavuye kuri toni 14 z’urutoki, ubu bageze kuri toni 18, kandi igikorwa cyo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki kirakomeje.”
Mu rwego rwo guhugura abahinzi uko urutoki rwa kijyambere ruterwa rukanitabwaho, mu Murenge wa Nyange hashyizwe umurima warwo w’ikitegererezo.
Mu Murenge wa Sovu naho hasanzwe undi w’ikitegererezo w’ibirayi byahinzwe kuri hegitari 10 binyuze mu mushinga ukorana na MINAGRI witwa SAIP II.
Bikaba byarahinzwe binyuze mu gutera ibirayi by’imbuto z’indobanure bingana na toni 25 byatumye umusaruro wabyo muri aka Karere uva kuri toni 11 ugera kuri toni 22,5
Nyiramasengesho yavuze ko ubu abahinzi barimo kubakirwa ikusanyirizo ry’umusaruro w’ibirayi ahitwa mu Birembo, mu rwego rwo kuwufata neza no kuwugeza ku isoko.
Ku rundi ruhande, hari abahinzi bo muri aka Karere bataramenya neza uko ubuhinzi bwa kijyambere bukorwa, kandi bakagaragaza ubushake buke bwo kubyihuguramo.
Bidindiza umuhati wa Leta mu kunoza ubuhinzi no kubwongerera agaciro bityo bigatuma intego yo kwihaza mu biribwa itagerwaho uko yifuzwa.
Kugira ngo umusaruro utazatuba bitewe n’uko wabuze aho uhunikwa, Jeannette Nyiramasengesho avuga ko hari gutekerezwa uko hirya no hino mu Karere hashyirwa ibyo bita ‘ibyanya bigega’ kandi hagahangwa ahantu henshi hajya hakorerwa ubuhinzi buvuguruye.
Mu Karere ka Ngororero hahingwa cyane ibigori, ibishyimbo, ibijumba, imyumbati, ibirayi, amasaka, urutoki n’imboga z’amako anyuranye.
Icyayi nicyo gihingwa ngengabukungu kihahingwa ariko ahanini cyera mu Murenge wa Rubaya.
Muri aka Karere hubatswe uruganda rutunganya icyayi rwa Rubaya Mountain Tea.


