Ish Kevin Yateguje Album Nshya

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Ish Kevin

Umuraperi Ish Kevin yatangaje ko ku wa 18 Nzeri(9) 2026 azasohora album ye ya kabiri yise ‘Trapish III: Win Some, Lose Some’, izaba igizwe n’indirimbo 10.

Yavuze ko izaba ari igice cy’ingenzi cy’urugendo rwe rwa muzika, kuko igaruka ku bihe bitandukanye yanyuzemo, haba mu ntsinzi, mu mbogamizi no mu masomo yakuye mu myaka amaze akora umuziki.

Muri yo, harimo indirimbo eshanu yakoranye n’abandi bahanzi, barimo Kenny Sol, OG 2 Tone, Ririmba, Logan Joe ndetse na Njerae wo muri Kenya.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram , Semana Enock( ari nawe Ish Kevin) yagaragaje ko ‘Trapish III’ atayibonamo nk’umushinga w’indirimbo gusa, ahubwo ko ari inkuru igaragaza uko yakuze mu muziki, abantu bagize uruhare mu muziki we, umuco n’amajwi atandukanye yakoresheje muri uyu mushinga.

Ashima Imana ku rugendo amaze gukorera, avuga ko nubwo yahuye n’ibibazo byamufashije gukomeza gutera imbere no kutadohoka ku ntego ze.

‘Trapish III’ ikurikira ‘Trapish II’, EP Ish Kevin yo muri Gicurasi (2)2022.

Uyu mushinga mushya uzaba uje nyuma y’imyaka isaga ine, kandi si wo wa nyuma nk’uko abivuga.

Ishimwe Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin yasohoye album ye ya mbere yise ‘Blood, Sweat & Tears (B.S.T)’ ku wa 21 Nzeri(9) 2023.

Yari igizwe n’indirimbo 10 ikaba yaragarukaga ku ngorane n’ibindi bihe yanyuzemo kuva atangiye umuziki.

‘B.S.T’ yari iriho abahanzi barimo AV na Singah bo muri Nigeria, Young Lunya wo muri Tanzania, ndetse n’Abanyarwanda nka Igor Mabano, Ruti Joel, Shemi, Bobby Bangs na Kagurano Bwimo.

Muri izo ndirimbo harimo ‘Get Paid’, ‘Addictions’, ‘Gutsinda’, ‘Bad Boy’ yakoranye na AV, ‘Kill’em Wit It’ yakoranye na Singah, ‘Big Shaq’ yakoranye na Shemi, ‘B.S.T’ yakoranye na Young Lunya, ‘Amor’ yakoranye na Igor Mabano, ‘Trust Is Gone’ yakoranye na Bobby Bangs na ‘Uwanjye’ yakoranye na Kagurano Bwimo.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *