Kuri uyu wa Gatatu i Paris mu Bufaransa, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Khaled El-Enany, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburezi, Ubumenyi n’umuco (UNESCO), mbere y’uko hatangira Inama Mpuzamahanga ku by’Isanzure (International Space Summit).
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda na UNESCO mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, kubungabunga umurage ndangamuco ndetse no kubika no kurinda amateka n’urwibutso.
Umubano w’u Rwanda na UNESCO unagaragara cyane mu bikorwa byo kubungabunga umurage w’igihugu n’amateka yacyo.
Mu 2025, u Rwanda rwashimiye ubuyobozi bwa UNESCO uruhare rwabwo mu gushyigikira ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’izindi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.
Khaled El-Enany, ukomoka mu Misiri, ni we Muyobozi Mukuru wa UNESCO kuva ku wa 15 Ugushyingo 2025.
Yatorewe kuyobora uyu muryango ku majwi 172 kuri 174 mu Nteko Rusange ya UNESCO.
Ni we muntu wa mbere ukomoka mu gihugu cy’Abarabu uyoboye UNESCO, ndetse akaba uwa kabiri ukomoka muri Afurika kuva uyu muryango washingwa.
El-Enany ni umuhanga mu mateka y’umuco wa Misiri (Egyptology), akaba yarabaye Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ubukorikori bw’Amateka muri Misiri, ndetse akagira uburambe mu kubungabunga no guteza imbere umurage ndangamuco.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na El-Enany bibaye mu gihe i Paris hagiye kubera Inama Mpuzamahanga ku by’Isanzure, yo guhera kuwa 9–10 Nzeri(9) 2026.
Ihuje abagera ku 2,000 barimo abayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu, imiryango mpuzamahanga, abashoramari, abashakashatsi n’inganda zikora mu bijyanye n’isanzure.
Intego yayo ni ukuganira ku ikoreshwa ry’isanzure mu buryo butekanye kandi burambye, ndetse no ku bufatanye mpuzamahanga mu ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bw’isanzure.
Ku Rwanda, ibiganiro nk’ibi bifite akamaro mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi, ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no kubungabunga umurage w’igihugu, ari na byo biri mu nkingi z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda na UNESCO.

