Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) rwasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kongera ingamba z’umutekano mu birombe, mu gihe u Rwanda rwitegura imvura nyinshi ishobora guteza impanuka.
Mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 9 Nzeri(9) 2026, Rwanda Mining Board yavuze ko ishingiye ku iteganyagihe rya Meteo Rwanda, riteganya ko igihugu gishobora kwinjira mu gihe cy’imvura nyinshi idasanzwe kuva muri Nzeri, ishobora guterwa n’ingaruka z’ikinyagihe [El Niño], ari ngombwa kwitegura hakiri kare.
RMB yasabye abafite impushya zo gukora ubucukuzi gushyira ibisenge cyangwa ibikingira umutwe mu nguni zose no mu bwinjiriro bw’ibirombe no mu tuyira abacukuzi bacamo( ahanini tuba ari tureture kandi gufite amakorosi) mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kugwirwa n’ibisimu.
Buri munsi mbere y’uko akazi gatangira, umutekinisiye ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi agomba kugenzura ahakorerwa, akareba niba nta byateza impanuka bihari.
Ibyavuye muri ubwo bugenzuzi bigomba kwandikwa kandi bikabikwa ku biro bya sosiyete cyangwa koperative.
Urwego kandi rwibukije ko abakozi bose bagomba kwambara ibikoresho bibarinda impanuka igihe cyose bari mu kazi.
Ku birombe byo munsi y’ubutaka, RMB yasabye ko buri ndake igira nibura inzira ebyiri zo gusohokamo kandi indake zidafite izi nzira zigomba guhagarika ibikorwa mu gihe cy’imvura, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abakozi.
Abacukuzi basabwe kandi kugira itsinda ry’abatabazi ryiteguye gutabara igihe habaye impanuka, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe ku byateza impanuka bidashobora gukemurwa ako kanya no gufunga ahantu hashobora guteza ibyago, hagashyirwaho ibyapa biburira.
Urwego Rwanda Mining Board rwasabye kandi ko hakorwa isuzuma ry’umutekano w’ibirombe buri munsi, harebwa ahantu amazi ashobora kunyura akagera munsi y’ubutaka, ndetse n’ahagaragara ibice byasataguritse, ubutaka butegajega cyangwa ibindi bimenyetso bishobora gutuma ikirombe gisenyuka.
Muri iri tangazo, RMB yanibukije abakora ubucukuzi gukumira ibikorwa by’ubucukuzi butemewe no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe bibaye.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu, amabuye acukurwa ahanini akaba ari gasegereti (tin/cassiterite), coltan (tantalum), wolfram (tungsten), na zahabu.
Mu kwezi gushize(Kanama), 2026, RMB yatangaje ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rwagaragaje izamuka rikomeye mu gihembwe cya mbere cya 2026, aho rwazamutseho 20% nyuma y’igabanyuka rya 1% mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’abashaka amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga arimo zahabu, lithium, gasegereti, tantalum na tungsten.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) rwemeje ko ibiciro by’aya mabuye ku isoko mpuzamahanga byazamutse.
Zahabu na yo iri mu mabuye yagize izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, bituma amafaranga u Rwanda rwinjiza avuye mu byoherezwa mu mahanga yiyongera.

