Bukavu:Abagore Batwite N’Abana Babuze Aho Barambika Umusaya Kubera Inkongi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Ifoto y'ikigereranyo y'umugore utwite.

Inkongi iherutse kwaduka muri Bukavu ikica abanyeshuri 29 yakongoye n’inzu izindi isiga zitagira isakaro, ubu abantu biganjemo abagore batwite n’abana ntibafite aho barara hameze neza.

Ibice byibasiwe n’uwo muriro ni iby’ahitwa Funu B na Kasheke kandi muri iki gice habaruwe inzu 500 zakongotse burundu.

Abantu 2000 nibo babaruwe ko badafite aho bahengeka umusaya, hakaba hari n’ubwoba bw’uko bagira ibibazo by’ubuzima birimo kurwara malariya cyangwa bakaba banyagirwa n’imvura cyangwa ibindi byago bigendana no kurara hanze.

Bienfait Ngolombe, umwe mu bantu bazwi muri ako gace, yavuze ko ikibazo gikomeje gutera inkeke, asaba abantu bafite ubushobozi n’abagiraneza gutabara imiryango yahuye n’akaga.

Yabwiye Radio Okapi ati: “Abantu barenga 2,000 baracyari hanze kugeza ubu. Muri bo harimo abana benshi n’abageze mu zabukuru. Iyi mibare iracyagereranywa kandi ishobora kuba iri hejuru yayo.”

Abaturage bakeneye cyane ibiringiti, ibikoresho by’ibanze n’aho kuba.

Abayobozi n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubutabazi barasabwa gutanga ubuhungiro bw’igihe gito kugira ngo iyi miryango ibashe kubona aho irara mu buryo bwiyubashye kandi butekanye.

Raporo y’agateganyo yatangajwe n’Ishami ry’Uburezi rya Bukavu 3 igaragaza ko abanyeshuri 29 ari bo bapfuye bazira iyo nkongi, abandi bazira gukandagirana bahunga ibibatsi by’umuriro byaje bibatunguye mu gicuku basinziriye.

Ku wa Gatanu mu gitondo, nta yandi makuru mashya yari yatangajwe n’ibitaro cyangwa inzego z’ubuyobozi ku buzima bw’abandi banyeshuri 25 bari bajyanywe mu bitaro byihutirwa nyuma y’iyi mpanuka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *