Ikipe Y’u Rwanda Y’Abatarengeje Imyaka 20 Irashaka Gutwara CECAFA Muri Tanzania

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Bamwe mu bakinnyi ubwo bari bagiye ku kibuga cy'indege.Ifoto ©IGIHE.

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yagiye muri Tanzania mu mikino ya CECAFA y’amakipe aharanira igikombe cy’Afurika cya 2027 cy’abatarengeje iriya myaka.

Iyi mikino ya CECAFA izabera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera Accra muri Ghana.

Ni urugendo rwatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, aho abakinnyi n’abatoza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, i Kanombe.

Iyi kipe yajyanye abakinnyi 25 bari kumwe n’Umutoza Mukuru, Cassa Mbungo André, uzafatanya na Ntamuhanga Tumaini n, Peter Otema wongerera imbaraga abakinnyi, na Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’ utoza abanyezamu.

Mbere yo guhaguruka, ikipe yakinnye imikino ibiri ya gicuti yayihuje n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’abatarengeje imyaka 20.

Umukino wa mbere warangiye ari 2-2 undi urangira ari 1-1.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A, aho iri kumwe na Ethiopia na Tanzania izakira irushanwa rizakinwa kuva itariki 15 kugeza ku ya 25 Nzeri(9) 2026.

Rizabera kuri Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania, stade yavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2027.

Itsinda B ririmo Uganda, Sudani na Djibouti, naho itsinda C rikabamo Sudani y’Epfo, u Burundi na Kenya.

Atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, mu gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *