U Rwanda Ruri Kureshya Abanyaburayi Ngo Barushoremo Menshi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Jean-Guy Afrika na Minisitiri Manfred Pentz. Ifoto@RDB

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, yasabye sosiyete zo mu Burayi kurushaho gushora mu Rwanda kuko rukeneye uburyo bwo gushora mu mishinga minini kandi nabo bazungukiramo. Hari mu nama yabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere italiki 14, Nzeri(9), 2026.

Afrika yabwiye abitabiriye inama y’abashoramari, abacuruzi n’abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda na bagenzi babo bo mu Budage ko aho gushora mu Rwanda ari henshi bityo ko hadakwiye kubacika.

Hamwe muri ho ni mu buhinzi, mu buvuzi no mu ikoranabuhanga.

Ati: “Turabatumiye kugira ngo mugire uruhare mu gutuma isoko ryacu rikura vuba, kandi mugire uruhare mu kubaka ubucuruzi butanga agaciro ku Burayi no muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Yavuze ko u Rwanda rudashaka ko inama nk’izi zirangirira ku biganiro gusa, ahubwo ko rugamije kubona abafatanyabikorwa bashobora gutangira imishinga ifatika.

Asanga inama zirushaho kugira akamaro iyo zikurikiwe n’ishoramari rifatika rishingiye kubyo abo bireba biyemeje.

U Rwanda rumaze igihe rushimangira ko ishoramari ry’abanyamahanga ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Mu mwaka wa  2025, abashoramari bakomoka mu Burayi bashoye mu Rwanda miliyoni $ 159, bayashora mu mishinga 40, uko Ihuriro ry’Abanyaburayi bashora mu Rwanda ryitwa European Business Chamber for Rwanda rubyemeza.

U Rwanda kandi rufitanye ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bwo gukorera inkingo n’imiti imbere mu gihugu.

Ku ruhande rw’ubucuruzi, u Rwanda rwakomeje kongera imikoranire n’ibigo by’i Burayi kandi amahirwe mu ishoramari n’ubukerarugendo akomeje kwagurwa.

RDB ivuga ko u Rwanda rushaka gukomeza kuba ahantu hizewe ku bashoramari cyane cyane abashaka gukorera mu Rwanda ariko banafite intego yo kugera ku masoko arenga imbibi z’igihugu.

Iyi nama yari iyobowe n’itsinda ry’abashoramari n’abikorera bo mu Budage riyobowe na Minisitiri Manfred Pentz, ushinzwe Ibikorwa by’u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga muri Leta ya Hesse.

Ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Budage byibanze cyane ku nzego zishobora gutanga umusaruro ku mpande zombi zirimo ikoranabuhanga n’ibikorwa by’ikoranabuhanga, urwego rw’imiti n’ubuhinzi bw’ubucuruzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *