Israel Na Saudi Arabia Barashaka Gufatanya Guhangana N’Aba Houthis

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Igikomangoma cya Arabie Saoudite Mohammed Bin Salman niwe uyobora ubu bwami.

Israel na Saudi Arabia bagiranye ibiganiro byagizwemo uruhare na Amerika byo gufatanya guhangana n’abarwanyi b’aba Houthis bakomeje kuzengereza ubutegeti bwa Riyadh, Ubufasha bwa Israel bukaba ubwo guha Saudi Arabia amakuru y’ubutasi yo gukoma imbere abo barwanyi.

Amakuru atangwa n’ikiyamakuru cyitwa Walla ariko yasubiwemo na The Jerusalem Post avuga ko Amerika ari yo yakoze ubuhuza bw’impande zombi.

Ikinyamakuru Walla kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko cyabimenye kibikuye ku bantu bo mu rwego rwa dipolomasi bakorera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu cyumweru gishize, aba Houthi bongereye ibitero ku bikorwa bya Saudi Arabia.

Muri ibyo bitero, harimo icy’indege zitagira abapilote (drones) cyibasiye imiyoboro itwara peteroli n’ibikorwa byo kuyipompa, bituma ibikorerwa kuri uwo muyoboro bigenda  gake.

Aba Houthi kandi bagabye igitero ku baturage ba Saudi Arabia bari mu musigiti no mu nyubako zari hafi yawo, ahantu hatari kure y’umupaka uhuza Yemen na Saudi Arabia.

Babangamiye ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura

Muri icyo gihe, aba Houthi bafashe ibirwa byinshi bifite akamaro mu buryo bwa gisirikare biri mu Nyanja Itukura, ndetse babuza ubwato bwa Saudi Arabia kunyura mu muhora uri kuri iyo  nyanja witwa Bab el-Mandeb.

Abantu bo muri ako  karere bavuze ko ibyo bikorwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu no kuri dipolomasi ya Saudi Arabia, kuko Bab el-Mandeb ari inzira ikomeye ikoreshwa mu gutwara ibicuruzwa n’ingufu hagati y’Inyanja Itukura n’Inyanja y’Abahinde.

Ibibazo by’umutekano biri muri ako karere byateje impungenge muri Saudi Arabia no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Hari impungenge ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kugera ku bwumvikane na Iran ndetse n’aba Houthi, icyo gihe bigasiga Saudi Arabia n’ibindi bihugu byo muri ako karere mu gihirahiro kuko byasigara byibaza uko ejo bizabigendekera.

Gusa ibi ni ibivugwa n’abasesengura ibibera muri kiriya gace k’isi gakize kuri petelori na gazi  ariko kidasibamo intambara.

Israel ishobora gufasha Saudi Arabia mu butasi

Amakuru yo mu rwego rwa dipolomasi avuga ko Saudi Arabia yasabye ubufasha bwa Israel binyuze mu ngabo za Amerika zishinzwe Uburasirazuba bwo Hagati CENTCOM, cyane cyane mu bijyanye n’amakuru y’ubutasi.

Ingabo za Israel (IDF) zagaragaje ubushobozi bwo gukusanya no gukoresha amakuru y’ubutasi mu bikorwa byo mu nyanja, cyane cyane mu gace gakikije Inzira ya Hormuz.

Ubu bushobozi bwafashije Abanyamerika gukusanya amakuru menshi ku bikorwa by’ingabo za Iran.

Bivugwa ko ubufasha Saudi Arabia yasabye bushobora kuba bugamije kumenya neza aho abarwanyi n’ibikoresho bya gisirikare by’aba Houthi biherereye, ndetse no kumenya gahunda bashobora kuba bafite zo kugaba ibindi bitero.

Saudi Arabia yanashatse ubufasha bw’u Bwongereza

Bloomberg yatangaje ko Saudi Arabia yagannye u Bwongereza, ibusaba ubufasha mu guhangana n’aba Houthi muri Bab el-Mandeb no kurinda ibikorwa byayo by’inganda za peteroli.

Yavuze kandi ko u Bwongereza bwemeye kohereza abajyanama ba gisirikare muri Saudi Arabia kugira ngo bafashe mu bikorwa byo guhangana n’aba Houthi, ariko ko butari bwafata icyemezo cyo kohereza ubundi bufasha bwa gisirikare.

Porogaramu ya kirimbuzi ya Saudi Arabia iteye impungenge Israel

Hagati aho, abayobozi bashinzwe umutekano bavuze ko icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kwemerera Saudi Arabia guteza imbere gahunda ya kirimbuzi ikoreshwa mu mahoro cyateje impungenge mu nzego z’umutekano za Israel.

Saudi Arabia ifite umutungo munini w’ingufu kandi iri hafi cyane ya Israel, ku buryo izo nzego z’umutekano zifuza ko gahunda yayo ya kirimbuzi igenzurwa kandi igashyirwa mu murongo w’ibindi bibazo by’umutekano byo mu karere.

Iki kibazo cyaganiriweho na Trump, wahise ahuza iterambere rya gahunda ya kirimbuzi ya Saudi Arabia n’icyifuzo cy’uko iki gihugu cyasinyana amasezerano y’umubano mwiza na Israel.

Ku ruhande rwa Saudi Arabia, yo yifuza ko ibiganiro bya dipolomasi na Israel byatezwa imbere nyuma yo kubona igisubizo ku makimbirane hagati ya Israel n’Abanya-Palestine.

Nubwo Saudi Arabia na Israel bidarasanywe umubano wa dipolomasi, ibihugu byombi bifite inyungu zihuriweho mu bijyanye n’umutekano.

Hari icyizere ko hashobora gushyirwaho gahunda y’ibikorwa izageza ku masezerano ya dipolomasi hagati yabyo.

Abayobozi babona ko ayo masezerano yaba ingenzi cyane mu gihe umutekano w’Uburasirazuba bwo Hagati ukomeje kuzamo ibibazo bishya kandi hakenewe ko ibihugu bigena neza ibyo bigomba gushyira imbere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *