Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba byongereye ubushobozi bwo gukusanya imisoro, aho imibare igaragaza ko Kenya, Tanzania, Uganda, Rwanda na Sudani y’Epfo byakusanyije hamwe arenga miliyari $ 43.
Uyu mubare utanga ishusho y’ubukungu bw’Akarere n’uburyo Leta zako zishaka amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’izindi gahunda z’iterambere.
Kenya na Tanzania byihariye umwanya munini kuko Kenya iza ku isonga muri iyi mibare, aho mu mwaka w’imari warangiye muri Kamena 2026 yakusanyije miliyari $ 19.9.
Umusoro wo mu gihugu imbere ni wo wagize uruhare runini, mu gihe gasutamo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka na byo byatanze umusaruro ukomeye utabagiwe n’imisoro icibwa ku byambyu.
Kenya niyo kandi ifite ubukungu bunini mu bihugu bigize EAC bukaba ahanini bushingiye ku misoro iva mu bikorwa by’ubukerarugendo, ku nganda no ku mafaranga ava mu misoro yo ku cyambu cya Mombasa kiri mu bikoreshwa cyane muri Afurika.
Tanzania yakusanyije hafi miliyari $11.9 mu mwaka w’imari wa 2024/25.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, itumanaho n’ikoranabuhanga mu gukusanya imisoro biri mu byafashije iki gihugu kongera amafaranga kivana muri iyo misoro.
U Rwanda ruri kwagura umubare w’abasora
Mu Rwanda, Rwanda Revenue Authority yakusanyije miliyari Frw 3,079.8 mu mwaka w’imari wa 2024/25, irenza intego yari yashyizweho ku gipimo cya 101.3%.
Amafaranga yakusanyijwe yiyongereyeho 16.7% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Nk’uko ubuyobozi bw’uru rwego rubyemeza, iyi ntego yashyigikiwe no ku gukoresha EBM, kurwanya magendu, kugaruza imisoro yari yaranyerejwe no gukangurira abasora kubahiriza inshingano zabo.
Uganda yo yakusanyije miliyari 31.63 z’amashilingi, hafi miliyari 8.8 z’amadolari, mu gihe Sudani y’Epfo yakusanyije miliyoni 217 z’amadolari ya Sudani Y’Epfo.
Imibare igaragaza iki?
Iyi mibare igaragaza ko ikibazo cy’akarere kitakiri ugukusanya imisoro gusa, ahubwo kiri no kwagura umubare w’abasora no gutuma ubukungu butanga imisoro myinshi.
Kenya na Tanzania bifite inyungu y’ubukungu bunini n’ubucuruzi bwagutse.
U Rwanda rwo rugaragaza ko n’ubukungu buto bushobora kongera amafaranga yinjira binyuze mu ikoranabuhanga, kubahiriza amategeko no kwagura ibikorwa by’ubukungu birimo ubukerarugendo n’ibyoherezwa mu mahanga.
Ku rwego rw’akarere, kuba hari arenga miliyari $43 yavanywe mu misoro ni ikimenyetso cy’uko Afurika y’Uburasirazuba iri kugana ku kwigira ku mutungo wayo w’imbere, nubwo hatakwirengagizwa ko hari n’imisoro iremereye ibihugu nka Kenya bigomba kwishyura.

