Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege asaba abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko bizabarinda kuyata cyangwa kuyibwa ugereranyije na mbere aho wasangaga bayabura.
Sebutege yabivugiye mu bukangurambaga inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’ubwa Polisi zifatanyijemo na Banki nkuru y’u Rwanda mu kwibutsa abaturage akamaro ko kwitabira ikoranabuhanga haba mu kubungabunga inoti z’igihugu no kubarinda abatekamutwe cyangwa abandi bajura.

Meya Sebutege ati: “Turashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bibafasha kuyabika no kuyacunga neza. Bitandukanye no gutwara amafaranga mu ntoki, aho wasangaga umuntu ashobora kuyata cyangwa akayibwa, gukoresha ikoranabuhanga bituma amafaranga arushaho gutekana.”
Niyobuhingiro Wilson, umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, avuga ko ubu buryo buzafasha inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Ati: “Uburyo bw’ikoranabuhanga buzorohereza inzego zishinzwe umutekano, aho imbaraga zose zashyirwaga mu gucunga umutekano w’amafaranga, uzashyirwa mu ikoranabuhanga, ndetse n’abaturage biborohere gucunga umutekano w’amafaranga yabo.”
Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nsabimana Gérard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurengera Abaguzi ba Serivisi z’Imari, avuga ko eKash izafasha abaturage kurushaho gucunga umutekano w’amafaranga yabo.
Ati: “Uburyo bwa eKash buzafasha abaturage muri rusange mu gucunga umutekano w’amafaranga yabo wasangaga yibwa bayakuye mu mufuka cyangwa bayakuye aho bayabitse. Turafatanya n’inzego z’umutekano guhangana n’abatubuzi ariko dushishikariza n’abaturage kuba maso birinda ababashuka.”
Umuturage Osée Irihose wo mu Murenge wa Rusatira, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bishobora kubafasha guhangana n’abajura babamburaga amafaranga.
Polisi nayo yemeza ko abaturage baramutse bamenye ko amafaranga aba ashakwa ka bose kandi ko hari abayabona mu buryo bubi, bamenya kuyarinda neza, bakirinda ibyonnyi.
Bumwe mu buryo babikoramo ni ukuyabika mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha kongera umutekano wayo, kuko bigabanya amafaranga abantu batwara mu ntoki.
Ati: “Gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha mu kongera umutekano w’amafaranga, kuko bituma abantu batagendana amafaranga menshi mu ntoki, bityo bikagabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye Superintendent of Police A. Habimana asaba abaturage gukoresha ubu buryo ariko bakagira n’amakenga ku bantu bashaka kubashuka.

Kumenya kubika ibanga ry’imibare cyangwa inyuguti cyangwa uruvange rwwa byose ni ingenzi mu kugabanya ibyago byo kwibwa amafaranga umutu yavunikiye.
SP Habimana ati: “Turaburira abaturage kutagira umuntu baha imibare y’ibanga ibemerera kugera ku mafaranga yabo. Abashaka gukoresha ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga y’abandi na bo turababurira ko ibyo bikorwa ari ibyaha kandi inzego z’umutekano zizakomeza kubikurikirana.”
Ubu bukangurambaga busaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, ariko bakagira amakenga, cyane cyane ku bantu babasaba imibare y’ibanga cyangwa andi makuru y’ibanga ajyanye n’amafaranga yabo.
Ubusanzwe, inoti nini ni ukuvuga iya Frw 5,000 n’iya Frw 2,000 zikorwa mu ipamba.

Kugira ngo zikorwe, bisaba ko Banki nkuru y’u Rwanda itanga isoko ibigo bigapiganwa hakurikijwe ibirango bikenewe kuzaba biziranga, hanyuma abaritsindiye bagakora izo noti bakishyurwa.
Bivuze ko iyo inoti zishaje vuba, bituma igihugu gisohora amadovize yo gukoresha izindi noti.
Iyo Banki kandi iherutse gusaba abaturage kuzibukira kuzingazinga inoti cyangwa kuzica nabi bazipumuza inzuma ngo barazitaka ku ndabo cyangwa ahandi.
Abaturage kandi bagirwa inama yo kujya kuri banki ibegereye bagahinduza inoti zishaje cyangwa ibiceri hirindwa ko zacika.

