Afurika Ikeneye Gukora Ubwenge Buhangano Buyibereye- PM Nsengiyumva

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Nsengiyumva asanga Afurika ikwiye gukora ikoranabuhanga riyibereye.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagaragaje ko Afurika ikwiye kuva ku gukoresha gusa ikoranabuhanga ryubatswe n’abandi, ahubwo ikagira uruhare mu kuryubaka no kurihuza n’ibikenewe ku mugabane.

Ni ikoranabuhanga avuga ko rigomba kuba rikemura ibibazo by’abatuye Afurika mu buryo bw’umwihariko.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru ya Global Africa Business Initiative “Unstoppable Africa 2026”, yagarutse ku mahirwe ari mu ikoranabuhanga, by’umwihariko ubwenge buhangano (AI).

Nsengiyumva yavuze ko ubwenge buhangano ari amahirwe akomeye Afurika ifite, ariko ko mu bihugu byinshi byayo, bukiri gukoreshwa ku rugero ruto ugereranyije n’ubushobozi bwabwo.

Ati: “Ikibazo ntabwo ari ukumenya gusa uko ubwenge buhangano bwakoreshwa, ahubwo ni ukumenya uzabwubaka n’uzabwegukana.”

Avuga ko Afurika itagishaka kuba umuguzi w’ikoranabuhanga gusa, ahubwo ishaka kugira uruhare mu kuryubaka no kurikoresha mu buryo bujyanye n’ibikenewe n’abaturage bayo.

Yunzemo ati: “Muri Afurika, ntitukinyurwa no kuba abaguzi b’ikoranabuhanga gusa. Turashaka kuryubaka, kurihuza n’ibikenewe iwacu ndetse no kurikoresha ku rugero runini, rushingiye ku bibazo n’amahirwe y’abaturage bacu.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Rwanda ruri kugerageza gushyira aya mahame mu bikorwa, nyuma y’imyaka myinshi rushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Yavuze ko u Rwanda rufite umuyoboro mugari wa interineti ikoresha imigozi ica mu nyanja no munsi y’ubutaka (fiber optic), kandi rwamaze no gushyiraho murandasi y’igisekuru cya Kane, ikaba yarageze henshi.

Hari amakuru avuga ko Dr Justin Nsengiyumva yanitabiriye ibiganiro byahuje abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa mu gutangiza gahunda ya Aliko Dangote Foundation igamije guteza imbere imiyoborere n’uruhare rw’Abanyafurika baba mu mahanga.

Muri iyi nama, yaganiriye kandi n’abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikomeye ku iterambere ry’u Rwanda, isoko ry’imari n’imigabane ndetse n’inzego z’igihugu zishyizwe imbere mu gukurura ishoramari.

Nsengiyumva ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye igiye kumara icyumweru.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *