PM Nsengiyumva Ahagariye U Rwanda Mu Nteko Rusange Ya UN

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
PM Dr Justin Nsengiyumva.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ziri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) iteranye ku nshuro ya 81.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Ambasaderi w’u Rwanda muri UN kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, avuga ko iyi nama izamara icyumweru.

Iyi Nteko Rusange ihurije hamwe abayobozi n’intumwa z’ibihugu bitandukanye, ikazaganirirwamo bibazo byugarije abantu birimo amahoro n’umutekano, ubwenge buhangano (AI), imihindagurikire y’ibihe, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko Afurika ikwiye kurushaho guhuza uburyo bw’ikoranabuhanga ibihugu bikoresha, aho kugira ngo buri gihugu gikore cyonyine.

Mu kiganiro cyabereye i New York mbere y’iyi nama, Ingabire yagaragaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga buhuza ibihugu bushobora gufasha Afurika kwihutisha ihinduka ry’ikoranabuhanga no gukoresha neza amahirwe atangwa n’ubwenge buhangano.

Iyi nama ibaye mu gihe Isi ihanganye n’amakimbirane atandukanye, arimo intambara hagati ya Israel na Hamas, amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Min Ingabire Paula.

Mu nama zitandukanye zizabera i New York, abayobozi bazashaka uko hashakwa ibisubizo by’amakimbirane no guteza imbere amahoro.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yasabye abayobozi bitabiriye iyi Nteko kwibanda ku mahoro, ubutabera no koroherana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *