Rema Yashyize Mu Kanwa Amenyo Ya Zahabu

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Rema.

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema, yatangaje ko yakuye amenyo ye karemano 14, ayasimbuza aya zahabu.

Ubwo aheruka mu Misiri nibwo avuga ko yabitekerejeho asqanga ntacyo byaba bitwaye kandi ko uretse no kumwongerera ubwamamare, byatuma azasiga n’umurage w’ibintu bihenze yashyize mu kanwa ke.

Aherutse kubivugira mu kiganiro yahaye umunyamideli witwa Okiki.

Mu Misiri yahasanze abahoze ari abami bitwaga ba Farawo, bahambanwaga ibintu bihenze birimo na zahabu.

Muri Misiri ya kera cyane, hari imyumvire y’uko umwami adapfa ahubwo ahindura ubwami, ni ukuvuga ko ava mu isi imwe akajya kwima mu yindi si.

Niyo mpamvu iyo yatangaga( gupfa: iyo bivuzwe ku muntu utari umwami) ababishinzwe ibwami bamusigaga ubujeni butuma umubiri we wuma, ntubore, ubundi bakamukikiza iby’agaciro kandi hari n’ubwo abagore be nabo banyweshwaga uburozi, bakamuherekeza muri ubwo bwami bwe.

Ibi byemezwa n’abahanga mu mateka barimo n’uwa kera witwaga Hérodote w’Umugereki.

Kuri Rema, avuga ko yashimishijwe cyane n’amateka y’Abanya-Misiri ba kera, by’umwihariko uburyo zahabu yakoreshwaga mu mihango yo gushyingura bamwe mu bantu bakomeye bo muri icyo gihe.

Yasobanuye ko ubwo yabonaga imibiri y’abo bami, ikikijwe n’imitako cyangwa amenyo bikozwe muri zahabu, byamukoze ku mutima bimutera kumva ko abiganye ntacyo byaba bimutwaye.

Mu magambo ye, Rema yavuze ko yakuye amenyo 14 yari asanganywe, akayasimbuza akozwe muri zahabu, nyuma yo gutwarwa n’ibyo yabonye muri Misiri.

Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugira insanganyamatsiko, bamuganiraho biratinda.

Hari amakuru yakomeje gukwirakwira avuga ko aya menyo y’izahabu yatwaye Rema amafaranga agera kuri miliyari 3.8 z’amanaira ya Nigeria.

Rema ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga, aho indirimbo ze ndetse n’imyambarire n’imibereho bye bikunze gukurura amatsiko y’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *