UN Ikwiriye Gukumira Ibibazo Mbere Yo Kubikemura- PM Nsengiyumva

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
PM Nsengimana aganira na Guterres

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye ukwiye guhindura uburyo ukemuramo ibibazo byugarije isi, ukava mu kureka kujya guhosha amakimbirane, ukajya ushyira imbaraga mu kuyakumira.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye i New York ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri(9) 2026, aho yahagarariye Perezida Paul Kagame.

Nsengiyumva yavuze ko nubwo UN imaze imyaka 80 ishinzwe guhuza amahanga, hakiri intera hagati y’ibyo uyu muryango wiyemeza n’ibyo ubasha kugeraho mu isi ihinduka vuba.

Ati: “Kenshi Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ubushobozi bwo gutabara ibibazo bimaze kuba kurusha kubiteganya bigomba kujyana no kubikumira.”

Yavuze ko ibi bigaragara mu bibazo bitandukanye birimo ibyorezo, imihindagurikire y’ikirere, ihinduka ry’ikoranabuhanga ndetse n’amakimbirane hagati y’ibihugu.

Yagarutse ku Burasirazuba bwa DRC

Ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari urugero rugaragaza impamvu gukumira amakimbirane hakiri kare ari ingenzi.

Nsengiyumva yavuze ko FDLR imaze imyaka irenga 30 ikorera muri ako karere, ayishinja gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yongeyeho ko, ku ruhande rw’u Rwanda, iri huriro ubu rikorana n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na leta ya Kinshasa.

Izi mpungenge za Leta y’u Rwanda, zikomeza kuba mu ngingo zikomeye z’impaka ku ntandaro n’imiterere y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Intebe ariko yavuze ko ikibazo cy’ako karere kidashobora gukemurwa n’ibikorwa bya gisirikare gusa.

Ati: “Imizi y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC ni iya politiki, kandi iri mu nzika zimaze igihe, guhezwa ndetse n’imiyoborere mibi biri mu byateye ibi byose. Igisubizo na cyo kigomba kuba icya politiki.”

U Rwanda rushyigikiye ibiganiro

Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro biri gukorwa bigamije gushaka umuti w’ikibazo, agaragaza ko Amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na DRC n’ibiganiro bya Doha hagati ya DRC na AFC/M23 nk’intambwe mu nzira y’amahoro.

Yashimiye Perezida Donald Trump, Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ku ruhare rwabo muri ibyo bikorwa.

Yasabye kandi Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane Akanama k’Umutekano, gushyigikira inzira y’ibiganiro no guha impande zose ubufasha buboneye mu kubahiriza ibyo ziyemeje.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *