Sosiyete y’indege ya Qatar Airways yohereje bamwe mu bapilote bayo gukorera muri RwandAir, nyuma y’uko hari indege iki kigo cyahagaritse gukomera gukoresha zo mu bwoko bwa Airbus A330.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe intambara ya Iran ikomeje guhungabanya ubwikorezi bwo mu kirere mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse izamuka ry’ibiciro bya benzène(ikoreshwa mu gutwara indege) rikaba rikomeje kugira ingaruka ku mikorere y’ibigo binini by’indege
Nk’uko Reuters yabitangaje, Qatar Airways yari yarakodesheje indege enye zo mu bwoko bwa Airbus A330 muri Oman Air mu 2025, iteganya kuzikoresha kugeza mu 2026.
Icyakora, izo ndege ntizigeze zitangira gukora, birangira iki kigo kizikuye mu zo gukoresha.
Binemezwa ko imwe muri izo ndege yaguzwe na RwandAir mu ntangiriro za 2026 ndetse ibi binashimangira imikoranire Qatar Airways isanzwe ifitanye na RwandAir, ndetse bikanahurirana nuko bamwe mu bapilote bayo boherejwe gukorera by’agateganyo mu Rwanda.
Joanna Plucinska, umunyamakuru wa Reuters ukurikiranira hafi iby’indege n’ingendo mu Burayi, yavuze ko Qatar Airways yari ifite abapilote batari mu kazi kuva intambara yatangira, bityo igahitamo kubohereza muri RwandAir.
Ati: “Qatar ubu ifite abapilote benshi batwaraga indege za A330, bamwe muri bo bakaba batarakoze ingendo kuva intambara yatangira. Ni yo mpamvu yatangije gahunda yo kubohereza gukorera RwandAir.”
Plucinska yavuze ko ibigo by’indege biri kwihutisha gukura mu kazi indege zishaje, zinywa benzène nyinshi bikazisimbuza izigezweho bikagabanya amafaranga akoreshwa mu ngendo.
Yongeyeho ko ibigo by’indege bishobora kugabanya ingendo zitunguka, mu gihe mu Burasirazuba bwo Hagati hakenewe kongera kugarurira abagenzu icyizere kuko umutekano mu karere ukomeje kuba muke.
Ibi kandi byanahamijwe n’Umuvugizi wa Qatar Airways wavuze ko gusuzuma indege no gusezerera izishaje ari igikorwa gisanzwe muri iki kigo.
Yanavuze ko mu myaka itanu iri imbere, Qatar Airways iteganya kwakira indege nshya 138.

