Melodie Yasobanuye Iby’Izina Yahaye Indirimbo Ye

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce yavuze ko yubahiriza amategeko ari mu ndirimbo “IRYA 4″ aherutse gusohora.

Ni itegeko rya Kane mu mategeko 10 y’Imana rigira riti: ” Ntuzasambane”.

Ibyo yabitangaje uyu munsi kuwa gatandatu mu kiganiro yagiranye na MIE Empire

Nyuma y’umuganda no muri gahunda ya Sober Generation nibwo yatanze ayo makuru ayaha MIE Empire.

Bruce Melodie yabajijwe icyo yagendeyeho ahitamo amategeko aririmba, niba atari we wivugaga.

Yavuze ko amategeko y’Imana ayubahiriza, avuga ko ibindi bisigaye bizumvwa n’abafana.

Ati: “Mugende muyumve neza rero n’urubyiruko muri kumva neza, ndabizi barumva wowe niba wanze kumva cyane cyane ko ibi bintu bitanakureba wowe wamaze guhitamo inzira iboneye narindi kubwira abari inyuma yawe”.

Indirimbo “IRYA 4” ya Bruce Melodie imaze umunsi umwe isohotse ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 452 ku rubuga rwa YouTube.

Jean d’Amour TUYISHIME Claver 

TAARIFA RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *