Boulos Ahakana Ko Amerika Ibogamiye Kuri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Massad Boulos.Ifoto@Intelligence Online.

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos yahakanye ko igihugu cye kibogamira kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gukemura amakimbirane hagati yayo n’u Rwanda ashingiye ahanini ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 i New York, Boulos yavuze ko Amerika itemeranya n’icyo gitekerezo, asobanura ko ibihano yafatiye u Rwanda byari bifite impamvu zabyo.

Yavuze ko ibyo bihano byafashwe nyuma y’uko umujyi wa Uvira ufashwe na M23, nyuma gato y’isinywa ry’amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.

Ati: “Amerika yagaragaje neza aho ihagaze igihe yafata ibihano mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibyo bihano byaturutse ku gufatwa kwa Uvira, kwabaye nyuma gato y’isinywa ry’amasezerano ya Washington.”

Boulos yanavuze ko Amerika yari yabanje guha uruhande bireba amahirwe yo kuva muri Uvira, ariko ko nyuma yo gutegereza no kutabona impinduka yifuzaga, yafashe icyemezo cyo gufatira u Rwanda ibihano.

Yongeyeho ko ibyo bihano bishobora gukurwaho igihe ibisabwa bizaba byubahirijwe.

Ati: “Ibyo bihano bishobora gukurwaho byoroshye igihe kubahiriza amasezerano bizaba byagezweho.”

Boulos yavuze ko hari ibimenyetso bimwe byerekana ko hashobora kubaho impinduka, ariko ko Amerika izakomeza gukurikirana uko ibintu bigenda.

Ku bijyanye n’amasezerano ya Washington, yavuze ko ari intangiriro y’inzira ndende igamije amahoro, kandi ko ibiganiro bya Doha hagati ya Leta ya DRC na M23 na byo ari ingenzi mu kugera ku gisubizo kirambye.

Yashimangiye ko igihe cyose inzira zose z’ibiganiro zizaba zitaruzura, kugera ku gisubizo cyuzuye kandi kirambye bizagorana.

Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitoroshye kwemeza ko ibihano Amerika yafatiye u Rwanda byatewe n’ifatwa rya Uvira.

Mu butumwa yanyujije kuri X, asubiza kuri iki kiganiro Boulos yagiranye na France 24, Nduhungirehe yavuze ko AFC/M23 yatangiye kuva muri Uvira ku wa 16 Ukuboza(12) 2025, ikaba yarayivuyemo burundu ku wa 17 Mutarama(1) 2026.

Yavuze ko nyuma y’aho, umujyi wongeye kugenzurwa n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi n’imitwe ya FDLR na Wazalendo.

Ati: “Ibihano Amerika yafatiye ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane bafite ipeti rya General byafashwe ku wa 2 Werurwe(3) 2026. Bityo rero, biragoye cyane gusobanura ko byatewe no kuba AFC/M23 yaranze kuva muri Uvira.”

Amerika yatangaje ko ibihano byafatiwe RDF n’abasirikare bane bakuru ku wa 2 Werurwe(3) 2026, bifitanye isano n’uruhare ivuga ko u Rwanda rufite mu bikorwa bya M23 mu Burasirazuba bwa DRC.

U Rwanda rwamaganye ibyo birego.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *