Mu minsi mike ishize indege yari ivuye i Dubai igiye i Tel Aviv yabereyemo imirwano aho umupilote wungirije yashatse kwicisha mugenzi we umukuriye ishoka ngo abundi ayobye iyo ndege.
Mu gihe yari imaze kugera mu kirere itangiye uru rugendo, umupilote wungirije yasagariye mugenzi we ukomoka mu Buhinde witwa Smit Machchhar ngo amwicishe ishoka ubundi abe ari we usigara uyoboye iyo ndege.
Ubwo aba bombi barimo bagundagurana, indege yaramanutse cyane ku buryo yatakaje ubutumburuke yari aho bugera kuri metero 5,200.
Amahirwe yabaye ay’uko abagenzi n’abakozi b’indege baje kurwana n’uwo mugabo, bituma atica uwo mupilote mugenzi we hanyuma undi indege ayisubiza ku murongo.
Machchhar yari yakomeretse ariko ashobora gufungura urugi rw’icyumba cy’abapilote, bituma abagenzi binjiramo bamfasha guhangana n’uyu mugabo wari wamuteye.
Abapilote babiri bari mu ndege nk’abasimbura bahise bafata ubugenzuzi bw’iyi ndege.
Indege yasabiwe kugwa ‘by’ikubagahu’ ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Prince Sultan bin Abdulaziz i Tabuk, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Saudi Arabia.
Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yahishuye ko umupilote wungirije w’indege ya Flydubai yashakaga gukora igikorwa cy’iterabwoba akayobya iyo ndege, akabikora amaze kwicisha mugenzi we ishoka.
Iyo ndege yari irimo abantu 174 biganjemo abanya Israel bari bagiye kwishimira ubuzima muri Leta ziyunze z’Abarabu.
Uwo mupilote wungirije yatawe muri yombi n’abayobozi ba Saudi Arabia, nyuma ashyikirizwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziri gukora iperereza kuri iki kibazo.
Umushinjacyaha Mukuru Hamad Saif al-Shamsi yavuze ko iperereza rigamije kumenya neza uko ibyabaye byagenze, impamvu yabyo ndetse n’isano byaba bifitanye n’imitwe y’iterabwoba ishobora kuba ari inyuma y’iki gikorwa no gusuzuma ibimenyetso bifatika n’iby’ikoranabuhanga rigikomeje.
Machchhar yajyanywe mu bitaro, nyuma ajyanwa muri Abu Dhabi, aho amakuru avuga ko ubuzima bwe buhagaze neza nkuko Al Jaazera yabyanditse.
Nyuma y’iki gikorwa, Flydubai yahagaritse ingendo zayo zerekeza muri Israel, mu gihe kompanyi yo muri Israel, El Al, na yo yahagaritse zimwe mu ndege zayo zahuzaga Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

